skol

Umuyobozi wa Mukura VS yatanze kandidatire yo kwiyamamariza kuyobora FERWAFA

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Nkuko byari bimaze iminsi bivugwa,NIZEYIMANA Olivier, Perezida wa Mukura VS akaba n’umufana wayo w’imena,yamaze gutanga kandidatire yiyamariza kuyobora FERWAFA.

Nizeyimana Olivier umaze imyaka 10 ayobora Mukura VS yari amaze iminsi avugwa na benshi ko aziyamamaza ndetse uyu munsi yabikoze atanga impapuro zibisaba mu kanama gashinzwe amatora.

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 4 Gicurasi 2021 ni wo munsi wa nyuma wo gutanga kandidatire ku bashaka kwiyamamarirza kuyobora ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’.

Rurangirwa Louis niwe wemeje ku ikubitiro ko yifuza kuyobora FERWAFA,anatanga kandidatire ye ku mugaragaro.

Aya matora ateganyijwe ku wa 27 Kamena 2021, akazabera muri Lemigo Hotel, nyuma y’aho 6 mu bari bagize Komite Nyobozi ya FERWAFA barimo na perezida Rtd Brig Gen Sekamana Jean Damascene beguye kandi 4 basigaye bakaba batemerewe gufata icyemezo.

Tariki ya 1 Kamena nibwo gutanga Kandidatire byatangiye bikaba bizarangira ku munsi w’ejo ku wa Gatanu tariki ya 4 Kamena 2021.

Nizeyimana Olivier wiyamamaje uyu munsi,ni nyiri kompanyi itwara abagenzi ya Volcano, ndetse benshi bamuhaga amahirwe yo kuyobora iri shyirahamwe mu gihe cy’imyaka 4 iri imbere na mbere y’uko agaragaza ko aziyamamaza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa