skol

Umuyobozi wa Rayon Siporo nyuma yo gutabwa muri yombi ashobora gukatirwa imyaka 10

Yanditswe: Tuesday 06, Jun 2017

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta. Aramutse ahamwe n’ icyaha bishobora gutuma akatirwa kugeza ku myaka 10 y’ igifungo.
Kimenyi Vedaste, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize akurikiranyweho kunyereza umutungu mu kigo cya Leta kishinzwe ingufu REG EDCL yakoreraga. Afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel (…)

Umuyobozi w’umuryango wa Rayon Sports Kimenyi Vedaste, kuri ubu ari mu maboko y’ubutabera aho akurikiranyweho kunyereza umutungo wa Leta. Aramutse ahamwe n’ icyaha bishobora gutuma akatirwa kugeza ku myaka 10 y’ igifungo.

Kimenyi Vedaste, yatawe muri yombi mu cyumweru gishize akurikiranyweho kunyereza umutungu mu kigo cya Leta kishinzwe ingufu REG EDCL yakoreraga. Afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, SP Hitayezu Emmanuel yabwiye Ruhago yacu ko dosiye ya Kimenyi yamaze gushyikirizwa parike.
Yagize ati: “Afunzwe akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta mu kigo cya REG EDCL aho dosiye ye twarangije kuyishyikiriza ubushinjacyaha”.

“Kuri ubu nta byinshi twatangaza kuko byarangije kugera mu bushinjacyaha ni bo bagira icyo bavuga ku birenze ibyo”.

Kimenyi Vedaste kuri ubu washyikirijwe Parike ya Rusororo, aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igihano k’igifungo kiri hagati y’imyaka irindwi n’10 ndetse agatanga ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ava ku nshuro ebyiri z’ayo yanyereje kuzamura.

Ingingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko umukozi wese urigisa umutungo, amafaranga, impapuro zivunjwa amafaranga, ibyemezo by’imari n’inyandiko bya Leta cyangwa bitari ibya Leta cyangwa ibintu byimukanwa by’undi yabikijwe ku bw’umurimo ashinzwe; wonona cyangwa urigisa, akoresheje uburiganya, impapuro zifite agaciro k’imari, yabikijwe cyangwa yahawe ku bw’umurimo ashinzwe; ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo warigishijwe cyangwa wononwe.

Kimenyi Vedaste wari watorewe kuyobora umuryango wa Rayon Sports kuva mu kwezi kwa gatatu kwa 2016, yari yakoze impinduka zitandukanye muri iyi kipe zatumye ishobora kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uyu mwaka, mu gihe ibibazo by’ibirarane byakundaga kuvugwa muri iyi kipe byagabanutse.

Ibitekerezo

  • Copy

    UWO NI DEGAULE UBIRINYUMA NTAKABUZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa