Umuzamu Ntwali Fiacre yatangajwe muri Kaizer Chiefs ,ku mukino we wa mbere batsindwa 4-0 na Yanga SC.
Yanditswe: Monday 29, Jul 2024

Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Ntwari Fiacre w’imyaka 24,warerewe muri APR FC academy akajya muri Marines fc ,AS kigali na Ts Galaxy yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs ndetse ahita anashyirwa ku rutonde rw’abagomba gukina na Yanga SC yo muri Tanzania.
Kucyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 ni bwo Kaizer Chiefs yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yakiriye Ntwali Fiacre nk’umukinnyi wayo mushya yasinyishije.
Ntwari mu mukino we wambere Kaizer Chiefs yakinnye na Yanga SC yo (...)
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ Ntwari Fiacre w’imyaka 24,warerewe muri APR FC academy akajya muri Marines fc ,AS kigali na Ts Galaxy yatangajwe nk’umukinnyi mushya wa Kaizer Chiefs ndetse ahita anashyirwa ku rutonde rw’abagomba gukina na Yanga SC yo muri Tanzania.
Kucyumweru tariki 28 Nyakanga 2024 ni bwo Kaizer Chiefs yatangaje ku mbuga nkoranyambaga zayo ko yakiriye Ntwali Fiacre nk’umukinnyi wayo mushya yasinyishije.
Ntwari mu mukino we wambere Kaizer Chiefs yakinnye na Yanga SC yo muri Tanznia mu irushanwa ryo gufungurwa ku mugaragaro Toyota Cup muri Afurika y’Epfo batsinzwe 4-0.
Ntwari Fiacre yari umwe mu bakinnyi bafashije cyane TS Galaxy mu mwaka ushize w’imikino, mu mikino 29 yakinnye mu mwaka ushize wa 2023/2024 yabashije kumara 12 atinjijwe igitego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *