skol
fortebet

Umuzamu wa Mukura, Mazimpaka Andre yongeye gutakambira FERWAFA ku nshuro ya kabiri

Yanditswe: Saturday 24, Dec 2016

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Mukura VS akaba na kapiteni w’iyi kipe, Mazimpaka Andre yagarutse mu itangazmakuru atabaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku mufasha kwishyuza gants ze zihagaze amadorari ijana zaraye zitwawe n’abafana ba Bugesera, dore ko atari ubwa mbere na essui-mains ze abafana bazimaze.
Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko uyu muzamu wa Mukura VS atabaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kuba yamuha umutekano kuri essui-mains, ubu byavuye muri (...)

Sponsored Ad

Umunyezamu wa Mukura VS akaba na kapiteni w’iyi kipe, Mazimpaka Andre yagarutse mu itangazmakuru atabaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ku mufasha kwishyuza gants ze zihagaze amadorari ijana zaraye zitwawe n’abafana ba Bugesera, dore ko atari ubwa mbere na essui-mains ze abafana bazimaze.

Mu minsi yashize nibwo twabagejejeho inkuru y’uko uyu muzamu wa Mukura VS atabaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru hano mu Rwanda kuba yamuha umutekano kuri essui-mains, ubu byavuye muri essui-mains byimukira muri gants, ariko zo akaba yarahiye ngo byanze bikunze ubuyobozi bwa Bugesera bugomba kuzishyura.

Gutwarwa ibikoresho k’uyu musore, abafana baba bavuga ko ziba zirimo feye(amarozi), ibintu Mazimpaka atemera kuko we yemeza ko ari umuhanga ko ibyo akora ntaho bihuriye n’uburozi, ahubwo abafana bamurekere ibikoresho.

Yagize ati”gants zanjye bazitwaye, naziguze amadolari 100(asaga ibihumbi 80 by’amanyarwanda),bantwaye essui-mains yanjye, ubuse ni umupira turi gukina? Ubundi umutu agomba kujya mu kibuga afite umutekano, umutoza, ndakina ndebaguzwa ngo niba batantwariye ibikoresho.”

Njye nzi gufata, mfite ubuhanga bwanjye, bareke kuntwarira ibiorerosho, nkora save ngo mu izamu harimo essui-mains, njye abafana ndababwira ko nta feye mfite, nk’ubu bantwariye Gants, ndasba federasiyo ko yankurikiranira Bugesera bakanyishyura gants zanjye na essui-mains batwaye.”

Ibi Mazimpaka yabitangaje nyuma y’umukino wa shampiyona Bugesera yatsinzema Mukura 2-0.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa