skol
fortebet

Umuzamu wa Mukura VS aratabaza FERWAFA

Yanditswe: Saturday 17, Dec 2016

Sponsored Ad

Mazimpaka Andre, umuzamu wa Mukura VS ndetse akaba na kapiteni w’iyi kipe, aratabaza ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kubw’ibyo yita ihohoterwa rimukorerwa rimaze kuba nk’akamenyero, yamburwa ama esime ye ku kibuga kandi aba yaramuhenze, dore ko nta n’itegeko rimubuza kuyazana.
Ni nyuma y’umukino wahuje Mukura na Rayon Sports, aho uyu musore yari yamaze kwamburwa aka esime ke yihanaguza mu ntoki bavuga ko kaba karimo amarozi, kaba aka gatandatu nk’uko abyitangariza.
Yagize (...)

Yagize ati"nasabaga federation ngo indinde abantwarira ama esime yanjye kandi mba narayaguze nyakunze , Marines yantwaye esime, Kiyovu irayitwara, Bugesera, Rwamagana nayo n’uko, njyewe mpora ngura esime, federation nimpe umutekano ku ama esime yanjye, kuko nzahomba nta mafaranga mfite yo kuyagura, agura 5000, bamaze gutwara 6, ibihumbi mirongo itatu bimaze gutakara, nta kintu kiba kirimo, esime n’i Burayi barazikinana murabibona mwese."

Bivugwa ko esime y’uyu muzamu ngo iba irimo uburozi, gusa hari imikino myinshi yayikinanye ndetse ikipe ya Mukura ikaza kuyitsindwa, iyi myumvire y’amarozi irimo kugenda yiyongera mu Rwanda ku buryo hatagize igikorwa mu munsi iri mbere biraba ari bindi bindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa