skol
fortebet

Umwana w’uwahoze ari Myugariro w’Amavubi Fritz Emeran Nkusi yongerewe amasezerano muri Manchester United

Yanditswe: Friday 06, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Emeran Noam uvuka kuri Fritz Emeran Nkusi wahoze ari Myugariro w’ikipe y’Igihugu Amavubi yongereye amasezerano mu ikipe ya Manchester United y’abatarengeje imyaka 23.

Sponsored Ad

Umuhungu wa Fritz Nkusi, Noam Emeran nyuma yo kongera amasezerano muri Manchester United yavuze ko yishimiye gukomezanya na Manchester United kuko mu gihe ahamaze yahagiriye ibihe byiza.

Noam Emeran winjiye muri Manchester United muri 2019, iyi kipe yatangaje ko yamaze kongera amasezerano azageza muri 2024 ariko ashobora kongerwaho undi mwaka umwe.

Manchester United yavuze ko byatewe n’uko uyu musore ufite ubwenegihugu bw’u Bufaransha yagaragaeje kugenda atera imbere umunsi ku munsi kuva yagera muri iyi kipe.

Noam Emeran uvuka kuri Emeran Nkusi, yinjiye muri iyi kipe mu mpera za 2019, ntabwo yorohewe n’iminsi ye ya mbere ariko guhera mu mpera z’umwaka ushize yatangiye gufatisha ndetse aheruka no gutsinda igitego cyatumye Arsenal inganya na Manchester United Old Trafford.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa