Umwe mu babyeyi b’abana bimwe amahirwe yo kujya mu ishuri rya Bayern Munich yagiye kuregera Perezida Kagame
Yanditswe: Wednesday 22, Nov 2023
Umugabo wo mu Karere ka Huye witwa Izabitegeka Innocent, ufite umwana witwa Ishimwe Innocent wabonye amahirwe yo kujya mu ishuri ry’umupira rya Bayern Munich ariko akayamburwa by’amaherere,yavuze ko yageze muri Perezidansi y’u Rwanda agiye kurega ngo arenganurwe.
Uyu mubyeyi wavuze ko azakora ibishoboka ngo umwana we arenganurwe,yagiye muri Perezidansi kuwa 21 Ugushyingo agiye gusaba ko uyu muhungu we arenganurwa akajyanwa mu ishuri rya Bayern kuko ngo yabitsindiye.
Aganira na FINE FM,uyu mugabo yavuze ko babakiriye neza cyane ndetse bamwemereye ko bazamuhamagara mu minsi itatu.
Uyu musaza yavuze ko yababajwe nuko yakiriwe nabi na FERWAFA ndetse n’umusekirite wo kuri Minisiteri ya Siporo kugeza ubwo asiragira ikibazo cye ntigikemuke.
Uyu musaza yavuze ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu,tariki ya 22 Ugushyingo,umwe mu bantu bo muri Perezidansi yamuhamagaye baganira kuri iki kibazo.
Uyu mugabo yavuze ko atari azi kuri Perezidansi gusa yagiye abaza abagenzi kugeza ahageze,abashinzwe umutekano wa Perezida baramwakira neza.
Uyu yavuze ko yishimiye uko yakiriwe ndetse yasabwe kureka umwana agasubira ku ishuri hanyuma ikibazo cye bakagikurikirana.
Uyu musaza yabwiye umunyamakuru Sam Karenzi wa FINE FM ati "Nzaruhuka umwana wanjye abonye umwanya yatsindiye."
Uyu musaza yavuze ko Urwego rw’Ubugenzacyaha rwaje iwabo gukora iperereza rujya ku bitaro,ku ishuri n’ahandi hose kugeza rubonye ko umwana we afite imyaka 13 y’amavuko gusa byarangiriye aho.
Ku wa 17 Nzeri 2023 ni bwo kuri Stade ya Bugesera abatoza ba Bayern Munich n’abo mu Rwanda bahisemo abana 50 bazajya muri Academy ya Bayern Munich.
Nyuma yo gutoranywa bavuye mu bice bitandukanye by’igihugu habayeho kureba neza imyirondoro yabo kugira ngo harebwe niba koko bujuje ibisabwa kugira ngo bakomeze gukurikiranwa.
Bamwe mu bana basanzwe baragabanyije imyaka,abandi basangwa bafite imyirondoro myinshi byatumye bamwe basezererwa abandi bangirwa kwinjira muri iri shuri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *