Umwe mu bakinnyi bafashije Ghana kwerekeza mu gikombe cy’isi cya 2006 yitabye Imana
Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2017
Umwe mu bakinnyi bafashije Ghana gukora amateka yo kwerekeza mu gikombe cy’isi ku nshuro ya mbere mu matekA yayo Yakubu Abubakar yaraye yitabye Imana azize uburwayi aho yatabarutse afite imyaka 36 y’amavuko.
Umukinnyi Yakubu Abubakar wakinnye hagati mu ikipe ya Ghana ndetse no mu makipe atandukanye mu gihugu cy’Ubuholandi yitabye Imana aguye mu bitaro byo mu mugi wa Tema mu majyepfo y’iki gihugu.
Uyu musore wakiniye ikipe ya Ghana mu gikombe cy’Afurika cya 2006 ubwo iyi kipe yatozwaga na Ratomil Dujkovic wigeze gutoza u Rwanda akarujyana mu gikombe cya Afurika,yitabye Imana ku munsi w’ejo azize uburwayi aho apfuye afite imyaka 36 y’amavuko.
Aya makuru yamenyekanye nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ryanditse kuri Tweeter rimwifuriza iruhuko ridashira ndetse rinihanganisha Umuryango we.
Uyu musore yatangiye mu mikino yose ikipe ya Ghana yakinnye mu gikombe cya Afurika 2006 ndetse no mu majonjoro yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyabaye muri uwo mwaka Ghana aho yashoboye kwitabira ku nshuro yabo ya mbere mu mateka nubwo uyu Abubakar atabonetse muri 23 Ratomir yajyanye mu Budage.
Abubakar yakinnye nk’uwabigize umwuga mu makipe yo mu Buholandi nka Ajax Amsterdam yagezemo afite imyaka 17 abasha kuyikinira imikino 89 aho yayivuyemo yerekeza muri Vitesse Arnhem yamazemo imyaka 5.
Uyu musore yatwaye ibikombe bya shampiyona 2 mu Buholandi ndetse abasha gutwara igikombe cy’igihugu.
Uyu musore wakinaga imyanya myinshi mu kibuga yakiniye Ghana mu byiciro byose yaba mu batarengeje imyaka 17,20 na 23.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *