Umwe mu bana baheruka mu Budage yirukanwe mu Mavubi U15 kubera kubeshya imyaka
Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023
Umwe mu bana bitabiriye Bayern Youth Cup yahuje abatarengeje imyaka 17 mu Budage, ari mu bakinnyi basezerewe mu Amavubi U15 kubera kubeshya imyaka aho byagaragaye ko afite imyirondoro itatu itandukanye.
Abakinnyi batatu bari mu Ikipe y’Ishuri rya Bayern Munich, Ishami ry’u Rwanda mu Budage mu Gikombe cya ‘FC Bayern Youth Cup’ cy’amashuri ya ruhago y’iyi kipe ku Isi bari mu ikipe y’Amavubi yitegura CECAFA U15 n’Umunyezamu Mutangwa Cedrick; Myugariro uca ibumoso Ishimwe Elie na rutahizamu Hategekimana Abdouladhim.
Ntabwo haramenyekana umwana wasezerewe gusa ari muri aba batatu nkuko kiri kinyamakuru cyabitangaje.
Amakuru dukesha IGIHE kandi avuga ko Ntarengwa Aimable wari Team Manager w’Amavubi U15 yitegura CECAFA, yahagaritswe kuri izi nshingano kubera ikibazo cy’abana babeshye imyaka.
Irushanwa rya CECAFA, u Rwanda rwitegura gukina ryaherukaga kuba mu 2019 i Asmara muri Eritrea. Icyo gihe ryegukanywe na Uganda itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.
Iry’uyu mwaka rizabera kuri FUFA Technical Centre i Njeru. Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izahaguruka mu Rwanda tariki 2 Ugushyingo 2023.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *