skol
Kigali

Umwenda Maradona yambaye mu gikombe cy’Isi 1986 wagurishijwe akayabo kadasanzwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 May 2022

Umwenda wambawe na kizigenza mu mupira w’umupira w’amaguru, Diego Maradona mu irushanwa ry’igikombe cy’isi ryabereye muri Mexique mu 1986 yagurishijwe amadorali y’Amerika miliyoni 9 n’ibihumbi 300.

Icyo gihe, Maradona yatumye ikipe ya Argentine itsinda Ubwongereza ibitego 2-1 byose bya Maradona (ku munota wa 51 n’uwa 55),birimo icyo yinjije akoresheje ikiganza cye ariko umusifuzi ntarabukwe.Icy’Ubwongereza cyatsinzwe na Gary Lineker ku munota wa 81.

Icyo gitego cya Maradona cy’ukuboko cyataziriwe “ Igitego cy’ukuboko kw’Imana.”

Steve Hodge wahoze akina hagati mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, ni we washyize uwo mwenda muri cyamunara, nyuma y’imyaka 36 yari ishize awuguranye (awuhinduranyije) na Maradona, ubwo uwo mukino wamamaye wa kimwe cya kane wari urangiye muri Mexique.

Uyu mwenda watejwe icyamunara ku buhanga bwa none nicyo gikoresho cya mbere cyo mu mupira w’amaguru kigurishijwe amafaranga menshi.

Imyirondoro y’uwaguze uwo mupira Marodana yatsinze yambaye mu 1986 ntiyatangajwe.

Yinjiza icyo gitego cyahesheje intsinzi ikipe ye mu 1986, Maradona yasobanuye ko ari igitego cyinjijwe n’ukuboko kw’Imana hakoreshejwe umutwe wa “Maradona”.

Nyuma yuko Maradona apfuye mu kwezi kwa cumi na kumwe mu 2020, Hodge yavuze ko uwo mupira utagurishwa.

Mu kwezi kwa cumi na kabiri mu 2020, Hodge yavuze ko hari "abantu bakomanga ku muryango wanjye ubudahagarara", anavuga ko amakuru yuko yari arimo gushaka kugurisha uwo mupira atari ukuri.

Icyo gihe yongeyeho ati: "Mbibonamo gusuzugura kandi si byo na gato. Ntabwo ugurishwa. Ntabwo ndimo kugerageza kuwugurisha".

Maradona afatwa nk’umwe mu bakinnyi bakunzwe kandi bagakina neza.Yagiye avugwaho kunywa ibiyobyabwenge byinshi birimo kokayine.


IJWI RY’AMERIKA

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Yanga Africans yakiriwe n’ibihumbi by’abafana bayo bishimiraga igikombe...

Uyu munsi i Dar Es Salaam hari huzuye uruvunganzoka rw’abafana ba Yanga...
26 June 2022 0

Cristiano Ronaldo arifuzwa n’indi kipe ikomeye yo mu Bwongereza

Nk’uko amakuru abitangaza, umuherwe mushya wa Chelsea, Todd Boehly, yahuye...
26 June 2022 0

Phil Foden yashwanye n’umukunzi we ku mucanga bapfuye telefoni

Umukinnyi Phil Foden w’Ubwongereza byabaye ngombwa ko ava ku mucanga wa posh...
26 June 2022 0

Perezida wa Kiyovu Sports yahaye urw’amenyo ikipe byavugwaga ko ishaka...

Kuri uyu wa gatandatu tariki 25 Kamena 2022, ikipe ya Kiyovu Sports...
26 June 2022 0

Harry Maguire utarishimiwe n’abakunzi ba United yakoze ubukwe...

Harry Maguire yaraye akoze ubukwe bwakataraboneka n’umukunzi we wo kuva mu...
26 June 2022 0

Umukinnyi mushya wa Manchester City ashaka gukodesha inzu ya Paul...

Nk’uko amakuru abitangaza, umukinnyi mushya wa Manchester City, Erling...
25 June 2022 0