skol
fortebet

Umweyo muri Police FC urakomeje no kugeramo imbere cyane mu ikipe

Yanditswe: Tuesday 10, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Ubuyobozi bw’ikipe ya Police FC, bukomeje gushimira abakozi babanye na yo mu mwaka w’imikino 2024-2025, ari na ko ibasezerera ibifuriza ibyiza ahandi bazakomereza ubuzima.

Sponsored Ad

Nyuma yo gusoza umwaka w’imikino 2024-25 nta gikombe na kimwe yegukanye ndetse itari no muri eshatu za mbere, ikipe ya Police FC yabanje gutangaza abo batazakomezanya mu mwaka utaha w’imikino utaha.

Iyi kipe yabanje gutangaza ko izakomezanya na Mashami Vincent wari umutoza mukuru wa yo ndetse n’abari abungiriza be.

Ibicishije ku rukuta rwa X rwa yo, yatangaje ko hari abakinnyi itazakomezanya na bo nyuma yo gusoza amasezerano ya bo. Aba barimo Bigirimana Abedi, Chukwuma, Clovis, Ally, Djibrine Akuki, Peter Agbrevol na Eric.

Amakuru ava mu ba hafi ba Police FC, avuga ko uretse aba bakinnyi, hari n’abandi bagomba gusohoka bakazabisikana n’abashya izaba yaguze. Ndetse mu bandi bazasohoka, abantu bashobora kuzatungurwa no kumvamo amazina ya bamwe bafatwaga nk’abeza ba yo.

Haravugwamo amazina y’abatoza nka Ben Moussa waciye muri APR FC ndetse na Guy Bukasa uheruka muri AS Kigali ubwo yari agitoza mu Rwanda.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa