skol
Kigali
Fortebet

Umweyo uravuza ubuhuha muri Musanze FC imaze kurekura abakinnyi 11

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 June 2022

Amakuru ari kuvugwa cyane mu ikipe ya Musanze ni uko iyi kipe ifite abakinnyi 11 batazakomezanya nayo, nyuma y’aho amasezerano yabo ageze ku musozo.

Muri aba bakinnyi basezerewe harimo Samson Irokan Ikeckukwu ukomoka mu gihugu cya Nigeria wasoje amasezerano muri iyi kipe, ariko ntiyongererwe andi.

Samson yageze muri Musanze FC mu 2020 avuye iwabo muri Nigeria, akaba yaratsinze ibitego 13 mu mikino 32 yakiniye iyi kipe birimo ibitego 10 muri shampiyona, na 3 mu mu gikombe cy’Amahoro.

Uretse Rutahizamu w’Umunya-Nigeria Samson Irokan Ikechukwu n’umunyezamu Twagirimana Pacifique,Musanze FC yemeje ko yatandukanye na Niyitegeka Idrissa, Tuyisenge Niyonkuru Vivien, Ndagijimana Ewing, Uzayisenga Maurice ‘Jay’,Ayodelle Victor,Hagenimana Jean Baptiste,Murangamirwa Serge,Byiringiro Eric na Niyonsenga Ibrahim ‘Kibonge’

Niyitegeka Idrissa yari umwe mu bakinnyi bari bahagaze neza mu kibuga hagati muri Musanze FC, ariko akaba atarifuje kongera amasezerano muri iyi kipe nyuma y’aho bananiranwe ku mafaranga.

Musanze FC yabaye iya gatandatu mu mwaka ushize w’imikino wa 2021/22.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Manchester United yatakaje umwanya wa mbere mu makipe ya Premier League...

Ikipe ya MANCHESTER UNITED ntabwo ikiri iya mbere mu makipe ya Premier...
12 August 2022 0

Paul Were yakoze ku mutima abafana ba Rayon Sports ku munsi wa...

Rutahizamu Paul Were uheruka gusinyira Rayon Sports yakoze imyitozo ya...
12 August 2022 0

Pique yihimuye kuri Shakira akundana n’Umunyeshuri arusha imyaka...

Myugariro Gerard Pique yanze guta igihe mu gahinda ko gutandukana n’uwari...
12 August 2022 0

Imikino y’igikombe cy’isi 2022 yigijwe imbere ho umunsi umwe

Igikombe cyisi kizatangira umunsi umwe mbere ya tariki yari iteganyijwe...
12 August 2022 0

Icyamamare Lewis Hamilton yasuye ingagi mu Rwanda

Lewis Hamilton ukinira Mercedes muri Formula 1, uri kugirira ibihuruko muri...
12 August 2022 0

Rayon Sports yashyize hanze amatike y’umwaka w’imikino arimo ifite agaciro ka...

Rayon Sports yatangaje ko ubu abafana bayo batangira kugura amatike y’umwaka...
11 August 2022 0