skol
fortebet

Umwuka ukomeje kuba mubi mu ikipe ya Chelsea

Yanditswe: Tuesday 10, May 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea irimo guhangana n’umwuka mubi uri mu rwambariro nyuma y’uko bitangajwe ko abanyamerika bamaze kuyigura miliyari 4.25 z’amapawundi.
Umutoza Thomas Tuchel yarakajwe cyane nuko abakinnyi be basigaye bitwara nabi niko kubashyiriraho imyitozo yihariye ndetse apanga inama y’ikipe ku munsi wabo w’ikiruhuko - nyuma y’amasaha 24 banganyije ibitego 2-2 na Wolves.
Biravugwa ko umutoza Tuchel yateranye amagambo na Marcos Alonso ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, wasimbuwe mu gice cya (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea irimo guhangana n’umwuka mubi uri mu rwambariro nyuma y’uko bitangajwe ko abanyamerika bamaze kuyigura miliyari 4.25 z’amapawundi.

Umutoza Thomas Tuchel yarakajwe cyane nuko abakinnyi be basigaye bitwara nabi niko kubashyiriraho imyitozo yihariye ndetse apanga inama y’ikipe ku munsi wabo w’ikiruhuko - nyuma y’amasaha 24 banganyije ibitego 2-2 na Wolves.

Biravugwa ko umutoza Tuchel yateranye amagambo na Marcos Alonso ukina inyuma ku ruhande rw’ibumoso, wasimbuwe mu gice cya mbere cyumukino.

Chelsea irahakana gushwana hagati y’aba bombi ariko amakuru avuga ko Alonso yumva ko yagizwe igitambo mu kwerekanakwitwara nabi kw’ikipe.

Myugariro w’umunya Espagne yumva ko umutoza yagaye imbaraga yashyize mu mukino kandi imikinishirize y’umutoza ari yo nyirabayazana yatumye batakaza amanota.

Alonso yemera uburenganzira bw’umutoza bwo kumukura mu kibuga kandi ngo ashaka gukina umukino w’ejo na Leeds kugira ngo ashyire ibyabaye ku ruhande.

Tuchel arakajwe nuko abakinnyi be badashobora kwikura mu gihirahiro cyatwaye batakaza amanota icumi mu mikino itanu iheruka bikaba biri gushyira umwanya wa gatatu bafite muri shampiyona mu mazi abira.

Chelsea irashaka gutsinda Liverpool ku mukino wa nyuma wa FA Cup no gutwara igikombe muri uyu mwaka w’imikino kandi irashaka no kugaruka mu bihe byiza.

Amakuru aturuka kuri Stamford Bridge avuga ko abakinnyi batishimiye uko bafashwe kandi bamaze gukina imikino 59 muri uyu mwaka w’imikino wabagoye.

Ariko Tuchel yiyemeje guhindura ibintu, kabone niyo byaba bisaba kuba hamwe n’ikipe ye ku biro bya Chelsea bya ’Surrey HQ".

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa