Unai Emery yagiriye inama ikomeye Ozil wasebeye mu gikombe cy’isi
Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018
Umutoza mushya wa Arsenal yaburiye umukinnyi we Mesut Ozil kwiyibagiza akaga yahuriye nako mu gikombe cy’isi ubwo Ubudage bwaviragamo mu matsinda ahubwo agashyira umutiwe ku kazi ndetse akazagaruka aje kwitangira Arsenal.
Uyu munya Espagne wasimbuye Arsene Wenger wari umaze imyaka igera kuri 22 atoza Arsenal,yabwiye abanyamakuru ko Mesut Ozil agomba kugaruka muri Arsenal akomeye ndetse yarikuyemo ibijyanye n’igikombe cy’isi kugira ngo afashe Arsenal kwitwara neza.
Emery yasabye Ozil kwiyibagiza ishyano yaboneye mu gikombe cy’isi
Yagize ati “Nibyo koko Ubudage ntibwishimiye umusaruro bwabonye mu gikombe cy’isi gusa muri iyi minsi Ozil ari mu kiruhuko,ndashaka ko aruhuka mu mutwe,akazagaruka mu ikipe ameze neza.Ndashaka ko yazaza yishimye agatangirana natwe ari ku rwego rwo hejuru.Mesut ni umukinnyi mwiza,ndashaka gukora nawe tugatsinda.”
Ozil niwe mukinnyi wibasiriwe n’abafana b’Ubudage nyuma yo gusezererwa batarenze amatsinda aho bamututse ko atari Umudage wa nyawe nyuma y’amahano yakoze akifotozanya na perezida wa Turkia Tayyip Erdogan
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *