Umwana witwa Iranzi Cedric w’imfubyi ku babyeyi bombi, urerwa na mushiki we w’imyaka 18,ari mu marira kubera FERWAFA ashinja kumurenganya ikamwiba umwanya we.
Uyu mwana yari yatoranyijwe mu bana 43 bagombaga kujya mu irerero rya FC Bayern Munich. Gusa yaje gukurwa kuri urwo rutonde ngo kubera ko afite imyirondoro 2 muri NIDA.
Mu kiganiro uyu mwana yahaye,Radio Fine FM,yavuze ko bakimara kumubwira ibyo yagiye kuri NIDA bamuha umwirondoro wuzuye ugaragaza ko yavutse muri 2011 ndetse ko nta muntu bahuje imyirondoro.
Uyu mwana yavuze ko Ushinzwe abana muri iyi iri shuri rya Bayern witwa Prisca yamwirukanye ndetse akamubwira ko atazabona ayo mahirwe kuko afite ikibazo cy’imyirondoro.
Mushiki wa Iranzi witwa Igihozo Belise yavuze ko uyu mugore yabirukanye ababwiye ko bitazigera bikunda ko akinira iyi kipe.
Uyu mwana usanzwe akina nk’umunyezamu,yahawe ubufasha n’abakunzi ba ruhago bumvaga iriya Radio kugeza ubwo bamukusanyirije arenga ibihumbi 500 FRW.
Umuyobozi wa Gasogi United akaba na nyirayo,Kakoza Nkuriza Charles yahise yemerera uyu mwana kumujyana mu ishuri rye ryigisha umupira w’amaguru,kumwishyurira ishuri ndetse no kumuha byose azakenera kugira ngo azabe umukinnyi mwiza.
Amakuru avuga ko hari abana bibwe imyanya yabo ihabwa abandi mu buryo budasobanutse aho mu minsi ishize hari n’undi witwa Innocent wavuye i Huye ari kumwe na se nawe avuga ko bamwibye umwanya.
Uyu mwana avuga ko we na mushiki we wabyariye mu rugo batunzwe n’abagiraneza kuko ari imfubyi.
FERWAFA na Minisiteri ya Siporo ntacyo bigeze bavuga kuri aya marira y’aba bana batwawe imyanya yabo mu buryo budasobanutse hakoreshejwe urwitwazo rw’imyirondoro.
Ku rundi ruhande,abana 10 mu batoranyijwe kujya muri iri shuri, berekeje mu Budage aho bitabiriye irushanwa rya Academy za Bayern Munich.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *