skol
fortebet

United Stars yo mu kabagari yahagaritse umutoza wayo imushinja ubutinganyi

Yanditswe: Saturday 25, Sep 2021

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya United Stars, yo mu cyiciro cya 2 mu mupira w’amaguru,ibarizwa mu Kabagari ka Ruhango yahagaritse umutoza wayo,Mushimiyimana Eric, imukekaho ubutinganyi.

Sponsored Ad

Mu ibaruwa ihagarika Mushimiyimana Eric yanditswe ku wa 24 Nzeri, iyi kipe ibarizwa mu Kabagari ho mu Karere ka Ruhango yavuze ko yashingiye ku mpungenge yagejejweho n’abakinnyi.

Yagize iti "Mu izina rya Komite Nyobozi ya United Stars FC -Ruhango nyuma yo kungurana ibitekerezo ku kibazo ucyekwaho cy’ubutinganyi kidahesha icyubahiro ikipe nawe ubwawe kandi bikaba bikomeje guteza umwuka utari mwiza mu bakinnyi, twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe by’agateganyo."

Yakomeje igira iti "Nyuma yo kugezwaho impungenge z’abakinnyi bamwe na bamwe, tumaze kubiganiraho nka komite nyobozi twagiraga ngo tukumenyeshe ko ubaye uhagaritswe kukazi nk’umutoza mukuru wa United Stars FC -Ruhango mu gihe hagikorwa iperereza ku kibazo cy’ubutinganyi bwibasiye ikipe ucyekwaho nk’uko bikomeje kugaragazwa n’abakinnyi mubereye umutoza."

Mu butumwa yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga ze, Mushimiyimana Eric wasabwe guhita ashyira mu bikorwa ibyo yabwiwe mu ibaruwa, yagize ati " Byari byiza gusangira ibihe byiza namwe bahungu, mwarakoze cyane mwese. Abo tutabanye neza muzanyihanganire. Mu by’ukuri nabakundaga cyane mwese kandi nizeye ko muzagera aho mwifuza. Amahirwe masa ku rugendo rwanyu rwo gukina, amahirwe masa kuri United Stars FC. Imana ibahe umugisha. Murabeho."

Abakinnyi 10 ba United Stars barimo Kapiteni wabo, Siborugira Janvier, banditse ibaruwa ndetse barasinya, bavuga ko ibivugwa ku mutoza wabo, Mushimiyimana Eric ukekwaho ubutinganyi, bo batigeze babikorerwa.

Mu mikino ibiri yari amaze gutoza harimo uwo yanganyije na Esperance FC ibitego 2-2 ndetse n’uwo yatsinzwemo na UR FC ibitego 2-1.

United Stars FC iri mu Itsinda C rya Shampiyona y’Icyiciro cya Kabiri hamwe na Vision FC, Espérance FC, UR FC na Vision Jeunesse Nouvelle FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa