skol
fortebet

Urubanza rw’abaturage ba Bannyahe n’Umujyi wa Kigali rwapfundikiwe

Yanditswe: Friday 11, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasoje urubanza abaturage bo muri Nyarutarama baregamo umujyi wa Kigali gushaka kubimura mu mitungo yabo ku gahato.
Itsinda ryaburanye uyu munsi rigizwe n’imiryango irindwi itandatu muri yo umujyi wa Kigali wayisenyeye amazu mu mwaka wa 2020 ubategeka kwimukira mu Busanza mu karere ka Kicukiro.
Bose barasaba ingurane ikwiye mu mafaranga no gusubirana uburenganzira ku mitungo yabo. Umujyi wa Kigali uravuga ko bari barubatse mu kajagari bityo ko bagombye (...)

Sponsored Ad

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasoje urubanza abaturage bo muri Nyarutarama baregamo umujyi wa Kigali gushaka kubimura mu mitungo yabo ku gahato.

Itsinda ryaburanye uyu munsi rigizwe n’imiryango irindwi itandatu muri yo umujyi wa Kigali wayisenyeye amazu mu mwaka wa 2020 ubategeka kwimukira mu Busanza mu karere ka Kicukiro.

Bose barasaba ingurane ikwiye mu mafaranga no gusubirana uburenganzira ku mitungo yabo. Umujyi wa Kigali uravuga ko bari barubatse mu kajagari bityo ko bagombye kuhimuka bakajya gutuzwa ahaboneye.

Uretse umuntu umwe ugituye Nyarutarama,abandi bose barasenyewe basabwa gutura mu Busanza kuko ngo bubatse mu kajagari kandi katemewe.

Aba baturage bavuga ko Umujyi wa Kigali utubahirije amasezerano bagiranye ubwo bari batuye mu mudugudu wa Kangondo na Kibiraro ndetse ko Umujyi wa Kigali ushaka kubimura ku gahato.Igenagaciro rya mbere aba bakorewe hari muri 2017

Bose barasaba indishyi y’amafaranga 5 y’ubukererwe bishingiye ku itegeko ryo kwimura abaturage ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange.Basabye urukiko guha agaciro umwanzuro w’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yo kuwa 15 Gashyantare 2018 yemezaga ko bagiye kwimurwa ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange.

Bararegera kandi gusubizwa uburenganzira ku mitungo yabo,n’indishyi y’akababaro k’ihungabana umujyi wa Kigali wabateye ubasenyera.Barasaba kandi igihembo cy’abanyamategeko bakurikirana izi manza no gutegeka umujyi wa Kigali ukazishyura imisoro yose RRA izaba ibabaraho kuva umujyi wa Kigali watambamira imitungo yabo.

Umunyamategeko Buhuru Pierre Celestin umwe muri 3 bunganira iyi miryango yavuze ko mu guha ubutabera aba baturage hashingirwa ku biciro by’ubutaka biri ku isoko aho yemeza ko kuva muri 2017 kugeza ubu,ibiciro by’ubutaka byatumbagiye.

Abunganira Umujyi wa Kigali barimo Vianney Safari na mugenzi we Gerrard Gashema baravuga ko abarega bafite amagenagaciro adafite imikono y’impande zombi.

Basabye urukiko gutegeka abaturage kwakira ingurane ikubiye mu mazu.Baravuga ko icyo abaturage basabwa ari ukugira ubushake bwo kwimuka gusa kuko amazu bimukiramo ahari.

Abunganira abarega Umujyi wa Kigali bavuga ko igihe Umujyi wa Kigali wari wasezeranyije kwimura abemerewe amazu utabyubahirije.

Bavuze ko iby’Umujyi wa Kigali wireguza bibumbatiye ukwivuguruza gukabije bashingiye ku myanzuro y’Inama njyanama y’Umujyi wa Kigali yakoranye n’abaturage muri 2018 wemeza ko ugiye kubimura ku bw’ibikorwa by’inyungu rusange bakabihuza no kubaka mu kajagari kandi kadahabwa ingurane.

Abunganira abaregwa bavuga ko umutungo w’umuntu ari ntavogerwa kandi ko yemerewe gutura aho ashatse.

Bemeje ko Umujyi wa Kigali ubasenyera wavogereye imitungo yabo.Icyo abarega bahuriraho n’amasezerano bavuga ko bahatiwe gushyiraho imikono bizeye ko bazabona ingurane ikwiye mu mafaranga.

Icyenda basenyewe amazu yabo hari ayo babagamo nk’imiryango n’ayo bakodeshaga ariko ubu binjiye mu mubare w’abakodesha.Basabye ko ibyo byose urukiko rwazabiha agaciro.

Iki kibazo gihuriyemo imiryango isaga 1,400 bari batuye Kangondo na Kibiraro i Nyarutarama.Imiryango 28 yari yagiye mu buhuza,6 gusa niyo yemeye amazu abandi bagana inkiko.Imiryango isaga 300 niyo yemezwa ko yamaze kwimukira mu Busanza.

Urukiko rwanzuye ko uru rubanza ruzafatirwa icyemezo kuwa 08 Mata uyu mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa