skol

Urugo rwa Kyle Walker rwasenyutse kubera ubusambanyi bwamwokamye

Yanditswe: Thursday 11, Jan 2024

featured-image

Myugariro Kyle Walker yatawe n’umugore we,Annie Kilner, wamwihanganiye igihe kinini kugeza nubwo amuca inyuma akabyara hanze.

Uyu myugariro wa Manchester City w’imyaka 33, ntagituye mu nzu ye ya miliyoni 2.5 z’ama pound muri Cheshire kuko uyu mugore yamwirukanye.

Mu magambo ye ku mbuga nkoranyambaga, Annie yagize ati: "Ibi mbishyize hanze kugira ngo mvuge ku bimaze igihe bivugwa mu itangazamakuru ku bijyanye n’urugo rwanjye na Kyle no mu rwego rwo kurinda umuryango wanjye ubukana bw’itangazamakuru.

Ikibabaje ni uko nyuma y’imyaka myinshi tubana tukabyarana n’abana batatu beza, nahisemo kujya kure ya Kyle.

Sinshaka kugira icyo mbivugaho cyane. Kugeza ubu, ndasaba ko ubuzima bwanjye bwite hamwe n’abana bacu batatu bato bugirwa ibanga muri iki gihe kitoroshye."

Uku gutandukana gutunguranye kubaye nyuma y’inkuru nyinshi z’ubusambanyi bw’uyu mukinnyi uheruka no kuba kapiteni w’igihugu cye bwa mbere mu Gushyingo,n’abandi bagore .

Aba bombi bahuriye bwa mbere mu mujyi w’iwabo wa Sheffield afite imyaka 15 na Kyle afite 17.

Kyle yavuye muri Sheffield United yerekeza muri Tottenham maze yigaragaza mu ikipe ya mbere.

Ariko Walker yatangiye kuvugwa mu busambanyi nyuma y’uko aguzwe miliyoni 50 z’ama pound yerekeza muri City muri 2017.

Madamu Annie yirukanye mu rugo umugabo we Kyle mu 2019 ubwo umugore witwa Laura Brown yavugaga ko basambaniye kenshi mu modoka ya Bentley.

Yaje kongera kumugarura mu rugo ariko nyuma y’aho gato umukobwa uzwi kuri Instagram witwa Lauryn Goodman w’imyaka 32 avuga ko bagiye kubyarana umwana.

Mu gihe cya guma mu rugo,Walker yafashwe yishe amabwiriza ari gusambana n’indaya ebyiri aho yari atuye wenyine i Cheshire.

Ibitekerezo

  • Ariko nta muntu ubanza ngo acishe amaso mubyo mugihe gushyira hanze ku rubuga? Mwandika inkuru nyinshi zibuzemo ibintu ku buryo bituma uzisoma akenshi agorwa no kumva ikiganbiriwe mu nkuru. Musubiremo musome inkuru yose mwanditse ku bukwe bwa Sadio, munasubiremo iyi nkuru murasanga muhubuka.
    Mwisubireho

    Nibyo wagira ngo nta chief editor bagira. Ngaho ikirundi kivanze mu kinyarwanda, amakosa utabara y’imyandikire,...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa