skol
fortebet

Urukiko rwahaye igihano gikomeye Dani Alves nyuma yo kumushinja gufata ku ngufu

Yanditswe: Thursday 22, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Myugariro Dani Alves wahoze akinira ikipe ya FC Barcelona na Brazil yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’igice nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gusambanya ku ngufu umukobwa mu kabyiniro.

Sponsored Ad

Urukiko rwo muri Espagne rwasanze uyu wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru wa Barcelona Dani Alves ahamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu umugore mu kabyiniro nijoro I Barcelona.

Yakatiwe igifungo cy’imyaka ine n’igice.Hiyongeraho imyaka 5 yo gucungwa ari hanze kongeraho imyaka 9 n’igice yo kutavugana n’umugore yakoreye icyaha.

Uyu mugabo w’imyaka 40,umwe mu bakinnyi b’umupira w’amaguru batwaye ibikombe byinshi mu mateka,yahakanye yivuye inyuma ko yasambanyije uyu mugore mu rukerera rwo ku ya 31 Ukuboza 2022.

Umwunganizi we yari yamusabiye ko yagirwa umwere kandi Alves ashobora kujuririra iki gihano.

Alves ashinjwa kujyana uyu mugore mu musarani mu gice cya VIP mu kabyiniro,kandi avuga ko yashoboraga kugenda "iyo abishaka". Icyakora, urukiko rwasanze atabishakaga.

Mu itangazo, urukiko rwavuze ko hari ibimenyetso bindi uretse ubuhamya bw’uwahohotewe byerekana ko yafashwe ku ngufu.

Yategetswe kandi guha uwahohotewe amayero 150.000 (£ 128.500).

Alves afunzwe by’agateganyo kuva muri Mutarama 2023 kandi mu gihe cy’urubanza rw’uku kwezi yahinduye ubuhamya bwe inshuro nyinshi.

Yabanje guhakana ko atazi uwamushinjaga gusa nyuma yaje kuvuga ko yamusanze mu musarani ariko ko nta cyabaye hagati yabo.

Yongeye kwisubiraho ku byabaye, avuga ko bakoze imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho. Ati: "Twese twarishimishaga."

Abashinjacyaha bavuze ko Alves n’inshuti ye baguriye champagne abakobwa batatu bakiri bato mbere yo gusaba umwe muri bo kumuherekeza mu kindi gice kirimo umusarani atari azi.

Icyo gihe barashwanye ibintu ngo bihindura isura, ahatira uwo mugore ko bakorana imibonano mpuzabitsina nubwo yamusabye kenshi kumureka akigendera.

Alves yakinnye imikino zirenga 400 muri Barcelona, ​​yegukana ibikombe bitandatu bya shampiyona ndetse na Champions League eshatu mu biragano bibiri yakiniye iyi kipe. Yari kandi mu ikipe ya Bresil mu gikombe cy’isi 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa