skol
fortebet

Urutonde rw’abatoza 8, bazakurwamo umwe watoza Amavubi

Yanditswe: Tuesday 14, Feb 2017

Sponsored Ad

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, ryamaze kwemeza bidasubirwaho, abatoza 8 bagomba gutoranywamo uzasimbura Jonathan McKinstry wirukanywe muri 2016.
Didier Gomez Da Rosa wari mu bahabwa amahirwe menshi yo kugaragara mu bashobora kuza mu myanya y’imbere bahatanira uyu mwanya ntagaragara ku rutonde rwasohotse.
Didier yari mu rutonde rw’abatoza 52, bari basabye ko batoza u Rwanda, akaba yaratoje ikipe ya Rayon Sports muri 2013, akanayihesha igikombe cya shampiyona.
Kuri uyu wa (...)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 14 Gashyantare, nibwo hakozwe ijonjora ryibanze ryemerejwemo abatoza 8.

Urutonde ruragaraho abandi batoza bakomeye bifuza aka kazi, barimo umunya Nigeria Samson Siasia , umubiligi George Leekens n’abandi.

Aba batoza bazahamagarwa bakoreshwe interview, uzitwara neza, akaba ari we uzatangazwa nk’umutoza mushya w’Amavubi.

Biteganyijwe umutoza mushya agomba gutangira akazi mu kwezi kwa 3, akazaba afite inshingano zo gushaka uko u Rwanda rwabona tike yo gukina CHAN 2018 izabera muri Kenya, akanafasha kandi gushaka itike y’igikombe cy’Africa kizabera muri Cameroon, 2019.

Jose Rui Lopes Aguas (Portugal)
Winfried ‘Winni’ Schafer (Umudage)
Samson Siasia (Umunyanigeriya)
Raoul Savoy (Umusuwisi)
Peter James Butler (Umwongereza)
Paul Put (Umubiligi)
Antoine Hey (Umudage)
Georges Leekens (Umubiligi)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa