skol
fortebet

USA yisubije intebe y’icyubahiro mu mikino Olempike 2020,Eliud Kipchoge akora amateka

Yanditswe: Sunday 08, Aug 2021

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe kinini Ubushinwa buyoboye isi yose ku rutonde rusange rw’abegukanye imidali myinshi ya zahabu mu mikino Olempike 2020 yaberaga i Tokyo,Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zakoze ibyo zisanzwe zikora zisubiza umwanya wa mbere ku munsi wa nyuma.

Sponsored Ad

Amerika ifite abakinnyi b’abahanga kandi bagira ishyaka ryinshi mu gushaka imidali,yabashije kuyobora nyuma y’aho ikipe yayo y’abagore itwariye umudali wa zahabu mu mukino wa Volleyball itsinze Brazil amaseti 3-0.

Imikino ya Olempike yaberaga I Tokyo 2020 yarangiye US itwaye imidali 113 itandukanye mu mikino 28 itandukanye

Abakinnyi 626 nibo bakiniye US, batwara imidali ya zahabu 39, 41 ya Feza na 33 ya Bronze.

Ubushinwa bwatwaye imidali 38 mu gihe Ubuyapani bwakiriye iyi mikino bwatwaye zahabu 27.

Sarah Hirshland,umuyobozi w’ikipe za Amerika mu mikino Olempike na Paralempike yagize ati "Twarinze ikipe yacu none dusubiye mu rugo dutsinze cyane.Imikino ya Tokyo 2020 yari ihambaye mu buryo butandukanye,nuzuye ishema n’icyubahiro."

Ibihugu 94 bitandukanye nibyo byegukanye imidali mu mikino ya Tokyo 2020, aho ibihugu nka Turkmenistan, San Marino na Burkina Faso aribyo byegukanye imidali bwa mbere.

Umunyakenya Eliud Kipchoge yakoze amateka ku munsi wa nyuma w’iyi mikino kuko yabaye umukinnyi wiruka wa mbere watsindiye ku ncuro ya kabiri yikurikiranya umwanya wa mbere mu kwiruka marathon mu mikino ya olempike, kuva mu 1980.

Kipchoge, uwa gatatu yikurikiranyije mu gutsindira umudari wa zahabu mu irushanwa rya marathon mu mikino yaolempike, yabigezeho mu rukerera rw’uyu munsi akoresheje amasaha 2, n’iminota umunani hamwe n’amasegonda 38.

Uyu munyakenya w’imyaka 36, afatwa nk’uwiruka wa mbere w’ibihe byose muri marathon, yasize uwamukurikiye, Umuholandi Abdi Nageeye, umunota wose n’amasegonda 20.Uyu n’umudali wa 4 wa zahabu Kipchoge yegukanye mu mikino Olempike mu mateka ye.

Mu barwaniraga umudari wa bronze, umubirigi Bashir Abdi yasize umunyakenya Lawrence Cherono.

Kipchoge yabwiye BBC Sport ati: "Tokyo 2020 yarangiye, bisobanura byinshi. Bisbanura ko hari icyizere. Bisobanura ko turi mu nzira nziza tugana mu buzima busanzwe".

"Turi mu nzira nziza tugana mu buzima busanzwe, iki nicyo gisobanuro cy’imikino ya olempike".

"Ndaryohewe kubona nshoboye kurwanira umudali wanjye no kwereka abkiri bato ko iyo wubashye imikino ukagira uburere, ushobora kugera ku ntego".

Ku wa gatanu, Umunyakenyakazi Peres Jepchirchir nawe yari yatsinze marathon ku ruhande rw’abagore.

Ibintu ntibyagenze neza bakinnyi bo mu Burundi no mu Rwanda, kuko Olivier Irabaruta yarangije ku mwanya wa 39, aho yakoresheje amasaha abiri n’iminota 17 hamwe n’amasegonda 44 (2h17’44").

Umunyarwanda John Hakizimana yari mu basiganwa na Kipchoge we ntiyashoboye kurangiza ihiganwa., ku mpamvu zitaramenyekana.

Ejo ku wa gatandatu, Francine Niyonsaba yarangije mu mwanya wa gatanu mu isiganwa ryo kwiruka metero 10,000 ku ruhande rw’abagore, akaba yarakoresheje iminota 30 n’amasegonda 41 n’ibice 93 (30:41.93).

Muri ibi bihugu bibiri, nta mukinnyi wiruka n’umwe washoboye kwegukana umudari muri iyi mikino ya olempike yaberaga i Tokyo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa