skol
fortebet

USM Alger yageze mu Rwanda mbere y’igihe yagombaga kuhagerera [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 14, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya USM Alger yo muri Algeria yari imaze iminsi ikorera imyitozo muri Kenya,yamaze kugera mu Rwanda bitunguranye aho ije guhura na Rayon Sports mu mukino wa 3 wo mu itsinda D mu mikino ya CAF Confederations Cup.

Sponsored Ad

USM Alger yagombaga kugera mu Rwanda ku wa Mbere w’icyumweru gitaha,yamaze gusesekara I Kigali aho ije gukina na Rayon Sports mu mikino ya CAF CC.

Ahagana ku isaha ya saa mbiri na cumi n’itanu z’igotondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Nyakanga 2018 nibwo abakinnyi, abatoza n’abandi bagize Staff ya USM Alger bari bageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe.

USM Alger ije gushaka amanota 3 yo kongera kuri 4 ifite kugira ngo ikomeze kuyobora itsinda D aho ihanganye na Gor Mahia,Rayon Sports na Young.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo USM Alger iri bukorere imyitozo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa kumi z’umugoroba nyuma y’ikiruhuko bagomba gukorera muri hotel Grand Legacy bacumbitsemo.

Rayon Sports izacakirana na USM Alger ku wa Gatatu w’iCyumweru gitaha kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

USM Alger iyoboye itsinda D n’amanota ane ikurikiwe na Gor Mahia yo muri Kenya na Rayon Sports zifite amanota abiri mu gihe Young Africans yo muri Tanzania ifite inota rimwe.




Amafoto:Rwanda MAGAZINE

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa