skol
fortebet

UTB ishaka kwigarura amakipe muri Volleyball yatangiye kugura abakinnyi bakomeye

Yanditswe: Sunday 08, Oct 2017

Sponsored Ad

Ikipe ya Volleyball ya Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo UTB, ishaka kuba mpatse amakipe mu mwaka wa shampiyona utaha,yatangiye kugura abakinnyi bakomeye barimo Kavalo akumuntu Patrick wakiniraga ikipe ya Gisagara VC muri shampiyona ishize.
Uyu musore w’imyaka 25 usanzwe ari murumuna wa Ndamukunda Flavien nawe uzwi cyane mu mukino wa Volleyball hano mu Rwanda yemeye gusinyira iyi kipe mu rwego rwo kuzayifasha kwitwara neza mu mwaka wa shampiyona utaha dore ko iyi kipe yabanjirije (...)

Sponsored Ad

Ikipe ya Volleyball ya Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo UTB, ishaka kuba mpatse amakipe mu mwaka wa shampiyona utaha,yatangiye kugura abakinnyi bakomeye barimo Kavalo akumuntu Patrick wakiniraga ikipe ya Gisagara VC muri shampiyona ishize.

Uyu musore w’imyaka 25 usanzwe ari murumuna wa Ndamukunda Flavien nawe uzwi cyane mu mukino wa Volleyball hano mu Rwanda yemeye gusinyira iyi kipe mu rwego rwo kuzayifasha kwitwara neza mu mwaka wa shampiyona utaha dore ko iyi kipe yabanjirije iya nyuma muri shampiyona ishize dore ko yarangije ku mwanya wa 7 mu makipe 8 yakinnye shampiyona ishize n’amanota 13.

Uyu musore usanzwe yiga muri iyi kaminuza yiyongereye ku bandi basore iyi kipe yamaze gusinyisha barimo Mudahemuka William na Muvunyi Fred bakiniraga Kirehe VC ndetse na Sibomana Jean Paul wakiniraga IPRC y’amajyepfo.

Uretse aba bakinnyi,ikipe ya UTB VC ishobora gusinyisha andi mazina akomeye mu minsi iri imbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa