skol
fortebet

Uwabaye umukinnyi ukomeye ku isi yagaragaye akubita umujura wari umwibye telefoni

author-image

Yanditswe na: Dusingizimana Remy
Kuwa: Thursday 28, Sep 2023

Uwabaye umukinnyi ukomeye ku isi yagaragaye akubita umujura wari umwibye telefoni

Sponsored Ad

skol

Uwahoze ari kapiteni wa Uruguay, Diego Lugano, yafashwe amashusho kuri camera,akubita umuntu bivugwa ko ari umujura wari wibye telefone ye, ubwo yishimiraga intsinzi y’ikipe ye muri Brazil.

Uyu mugabo w’imyaka 42, wanyuze igihe gito muri Premier League mu ikipe ya West Brom, yari yitabiriye umukino w’ikipe ya Sao Paulo yatwaye igikombe cya mbere mu myaka icumi nyuma yo gutsinda mukeba wabo Flamengo.

Yifatanije n’ibihumbi by’abafana b’iyi kipe mu birori byo kwishimira igikombe ariko ibyishimo ntibyatinze kubera uyu muntu wamwibye telefoni.

Mu kwishima,uyu mujura yakuye telefone y’uyu mukinnyi mu mufuka.

Ibyo uyu mujura yakoze byafashwe na kamera,birangira afashwe ndetse n’ukuntu Lugano yabyitwayemo byafashwe.

Uyu mugabo wanyuze mu makipe nka Fenerbahce, Paris Saint-Germain na Malaga, ku bw’amahirwe yamenye ko bamwibye kandi abasha gufata uwabikoze, abifashijwemo n’aba bafana bari kumwe.

Amashusho yerekanye abafana bafata uyu mujura,bamwe batangira kumukubita ibipfunsi, mu gihe Lugano yamufashe amwaka telefoni ye yari amwibye.

Abapolisi bemeje ko uyu mujura yajyanywe gufungwa mu gihe inzego zishinzwe umutekano wa Sao Paulo zitangaza ko bataye muri yombi umugabo w’imyaka 32.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa