skol
fortebet

Uwahoze akina iteramakofe ari mu rukundo n’abagore babiri

Yanditswe: Saturday 07, Jan 2023

featured-image

Sponsored Ad

David Haye uzwi cyane mu iteramakofe ry’abaremereye "heavyweight"ari mu rukundo n’umuhanzi witwa Una Healy n’umunyamideli Sian Osborne.
Aba uko ari 3 babana mu nzu imwe ndetse batangiye gukundana mu mwaka ushize ndetse basohokanye I London kuri noheli na Marrakech ku bunani.
Aba bose bamaze kubwira imiryango yabo ko bakundana uwa batatu.
Uyu mugabo watwaye imikandara mu mukino w’iteramakofe ufite kuri ubu imyaka 42,yabanje guteretana na Sian w’imyaka 30,kuva 2020 ubwo yakoraga muri Kompanyi (...)

Sponsored Ad

David Haye uzwi cyane mu iteramakofe ry’abaremereye "heavyweight"ari mu rukundo n’umuhanzi witwa Una Healy n’umunyamideli Sian Osborne.

Aba uko ari 3 babana mu nzu imwe ndetse batangiye gukundana mu mwaka ushize ndetse basohokanye I London kuri noheli na Marrakech ku bunani.

Aba bose bamaze kubwira imiryango yabo ko bakundana uwa batatu.

Uyu mugabo watwaye imikandara mu mukino w’iteramakofe ufite kuri ubu imyaka 42,yabanje guteretana na Sian w’imyaka 30,kuva 2020 ubwo yakoraga muri Kompanyi ye Black Mask.

Una w’imyaka 41,yaje kubiyungaho ahitwa Ibiza mu Ukwakira bari kwizihiza isabukuru y’uyu mugabo.

Muri iki cyumweru,Una yashyize hanze ifoto David abafashe amaboko bombi.

Yayanditseho ati "Natangiye 2023 ndi ahantu ntekanye,nishimye cyane kandi mfite amahoro.Uyu mwaka n’uwacu."

Umwe mu bafana yamubajije ati "mwese murakundana?"

Radio 1 DJ, Melvin Odoom yanditse ati "Nakifuje kugira abakobwa bibiri dukundana."

David nawe yashyize kuri Instagram ifoto afashe aba bakobwa arangije agira ati "Niba ifoto koko ivuga amagambo 1000,iyi nivuge neza ibyo ishaka."

Aba bose uko ari batatu bahoze bafite abo bashakanye baza gutandukana nabo none bihuje.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa