skol
fortebet

Uwahoze akinira Ububiligi yakubiswe n’inkuba arapfa

Yanditswe: Wednesday 08, Nov 2017

Sponsored Ad

• Denis Dasoul wahoze akinira Ububiligi yakubiswe n’inkuba arapfa
• Dasoul yapfuye yiga gutwara utwato dutwara n’imihengeri yo mu Nyanja
• Dasoul yapfuye afite imyaka 34

Sponsored Ad

Uwahoza ikinira ikipe ya Standard de Liege ndetse n’ikipe y’igihugu y’Ububiligi Denis Dasoul yakubiswe n’inkuba ku munsi w’ejo ahita apfa ubwo yari mu biruhuko yiga gutwara kamwe mu twato abantu batwara bagahagazeho iyo mu Nyanja hari imihengeri.

Uyu musore utabarutse ku myaka 34,yabaye kapiteni w’ikipe y’igihugu y’Ububiligi mu bakiri bato aho yishwe n’inkuba ku munsi w’ejo ubwo yari mu Nyanja muri Indonesia yiga gutwara utwato tuba tumeze nk’urubaho dutwarwa n’umuhengeri uba uri mu Nyanja aho yari kumwe n’umukunzi we Pellaers Allison.

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru The Sun abitangaza,uyu musore wahagaritse ibyo gukina umupira mu mwaka wa 2011 yerekeje mu biruhuko muri Indonesia aho yari agiye kuruhuko aniga gutwara utu twato tuba twiruka cyane hejuru y’inyanja, ntiyahiriwe kuko inkuba yamukubise ari kuri aka kato ndetse yica n’umwarimu we bari kumwe amwigisha.

Aka niko kato Dasoul wishwe n’inkuba yigaga gutwara

Nkuko amakuru yatanzwe na polisi yo muri Indonesia abitangaza,ikirere cyari kimeze nabi ndetse n’ibicu byagaragazaga ko hagiye kugwa imvura aho inkuba zakubitaga cyane.

Ikirere cyari kimeze nabi

Uretse Standard de Liege uyu musore yakiniye amakipe menshi mu Bubiligi arimo Genk na Royal Antwerp aho yahagaritse gukina ruhago akajya muri Australia none yapfiriye ahitwa Bali muri Indonesia yiga gutwara utu twato cyane ko ngo zari inzozi ze kuva kera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa