Uwahoze ari umugore wa Dani Alves yagiye mu rubanza rwe avuga ku businzi bwe
Yanditswe: Wednesday 07, Feb 2024

Uwahoze ari umugore wa DANI Alves avuga ko yari "yanyweye inzoga nyinshi akagwa ku buriri" nyuma yo kugera mu rugo nijoro avuye aho bivugwa ko yasambanyije ku ngufu umugore.
Umunyamideli Joana Sanz yabwiye urukiko ko uyu wahoze ari umugabo we ushinjwa gufata ku ngufu umugore i Barcelona,yamuhamagaye kandi "yasinze" ari muri aka kabyiniro bivugwa ko yasambanyirijemo ku ngufu umugore w’imyaka 23.
Abashinjacyaha bo muri Espagne bavuze ko bifuza ko uregwa -umaze umwaka urenga afunzwe by’agateganyo - yafungwa imyaka icyenda aramutse ahamwe n’icyaha.
Umunyamategeko uhagarariye se w’uyu mugore bivugwa ko yasambanyijwe,yavuze ko yifuza ko Alves yakatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 12 aramutse ahamwe n’icyaha.
Abashinjacyaha bombi barasaba kandi indishyi zingana n’amapawundi 128.000.
Mu mategeko ya Esipanye,kuba ushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu yaba yaragikoze igihe yari yanyoye inzoga nyinshi, bishobora kumugabanyiriza igihano cy’igifungo.
Sanz yari umutangabuhamya wasabwe n’itsinda ryunganira Alves.
Sanz washakanye na Alves imyaka igera kuri irindwi, yasabye ubutane umwaka ushize nyuma y’ibi birego byo gufata ku ngufu.
Ubuhamya bwe mu rukiko kuri uyu kabiri, bwerekanye impinduka zidasanzwe mu mibanire hagati y’aba bombi.
Yafashe iminota 10, abwira urukiko ko ataratandukana n’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru byemewe n’amategeko gusa avuga ko yari mu rugo rwabo i Barcelona mu ijoro biriya bivugwa ko byabereye.
Sanz yabwiye urukiko ko Alves "yanukaga inzoga" ati "yaguye ku bikoresho byinshi ndetse agwa no ku buriri" amaze kugera mu rugo avuye hanze gusohoka.
Ariko yavuze ko atashakaga kuvugana na we kubera "ibihe yarimo".
Alves yabanje kuvuga ko atigeze ahura n’uyu umushinja kumusambanya gusa yaje kwivuguruza abwira umucamanza mu iburanisha ko yabeshye kugira ngo ahishe “ubuhemu bwe kuwo bashakanye.”
Alves yahakanye ko atigeze afata ku ngufu uyu mugore uvugwa ahubwo ko bakoze imibonano mpuzabitsina babyumvikanyeho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *