Uwahoze ari umukinnyi wa Manchester United yahishuye ko yibye inkweto za Rooney na Ferdinand kugira ahahire iwabo
Yanditswe: Tuesday 16, Feb 2021
Umukinnyi wazamukiye mu ishuri rya Manchester United ariko ntahirwe mu mupira w’amaguru, Ravel Morrison,yahishuye ko yibye inkweto zo gukinana za Wayne Rooney na Rio Ferdinand ajya kuzigurisha kugira ngo ahahire iwabo.
Uyu mukinnyi yavuze ko inkweto z’aba bakinnyi yazigurishije amapawundi 500 arangije ayaha iwabo babona icyo kurya cyane ko bari mu bihe bikomeye.
Mu kiganiro yagiranye na Rio Ferdinand, Morrison yavuze ko nta yindi mpamvu yatumye amwiba inkweto we na mugenzi we Rooney uretse ubukene bw’iwabo bwatumaga baburara.
Morrison niwe mukinnyi watangaga icyozere mu bakiri bato ba United bo mu gihe cye ariko yaje gusubira inyuma kubera ibibazo by’imyitwarire mibi.
Sir Alex Ferguson wazamuye mu ikipe ya United Ravel Morrison,yavuze ko ariwe mukinnyi ukiri muto ufite ubuhanga kurusha abandi bose yabonye.
Uyu mukinnyi w’imyaka 28 yabwiye urubuga rwa You Tube rwitwa FIVE rwashinzwe na Ferdinand ati “Ibuka nirukanwe mu ikipe kubera kwiba inkweto zawe.
Ferdinand nawe yahise amubwira ati “Mbwira niba nibeshye,watwaraga inkweto zacu ukajya kuzereka bagenzi bawe hasi.
Morrison yagize ati “Nibyo nahembwaga umushahara wo hasi kuko nari muto.Wabonaga amapawundi 250 ku nkweto imwe.Wabaga ufite 2 ugahabwa 500 ukajya mu rugo ukagurira ibiryo umuryango.
Mwebwe mwabaga mufite inkweto 20-30.Ntabwo nashakaga gutera ibibazo ariko iyo nabonaga izawe na Rooney numvaga ndamutse ntwaye imwe nkagurira mu rugo ibyokurya nta kibazo cyari kirimo.”
Rooney yavuze ko Morrison yakabaye yarakinnye ku rwego rwo hejuru kubera imbaraga bashyize mu kumufasha kwitwara neza mu kibuga no hanze yacyo.
Morrison nta kipe afite nyuma yo gutandukana na ADO Den Haag yo mu Buholandi.Kuva yava muri United mu myaka 9 ishize,Morrison amaze gukina mu makipe 11 yose atitwayemo neza.
Uyu musore ukinira igihugu cya Jamaica amaze guhamagarwa inshuro 5,ubu ari gushaka ikipe nshya.
Morrison yemeje ko yibye inkweto za Rooney na Ferdinand kugira ngo ahahire iwabo
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *