Uwahoze ari umukinnyi wa Southampton yafunzwe azira gutesha umutwe uwari umukunzi we
Yanditswe: Friday 09, Apr 2021
Uwahoze ari umukinnyi wa Southampton witwa Shayne Bradley w’imyaka 41,yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 n’igice azira gutesha umutwe uwahoze ari umukunzi we binyuze mu kumwandikira ubutumwa buri kanya no kumukurikirana kandi yaramusabye ko bahagarika umubano wabo.
Urukiko rwa Gloucester rwabwiwe ko uyu mugabo yashatse aderesi y’aho uyu wahoze ari umukunzi we atuye arangije atangira kumwoherereza ubutumwa bumutuka ndetse no kuri email.
Bwana Bradley, wanabaye rutahizamu wa Exeter City na Swindon Town mbere y’uko areka umupira muri 2003 yemeye ko yamaze amezi 4 atesha umutwe uriya mugore.
Imyitwarire ye irimo ko yahoraga mu gace uyu mugore atuyemo,guhora ashaka inshuti ze,kumuhamagara buri kanya ndetse no kumwoherereza emails amutuka.
Uyu mugabo ngo yigeze kwiyoberanya ku rubuga nkoranyambaga rwa Tinder kugira ngo abone uko atereta uyu mugore.
Guhera muri Nzeri umwaka ushize kugeza mu kwezi kwa Mbere uyu mwaka,ngo uyu mukinnyi yahoraga yisirisimba mu gace uyu mugore atuyemo,agaparika imodoka ye ku muryango we cyangwa se hafi y’aho amucunze.
Uyu mugabo yaje gufungwa ariko aza guhita afungurwa ahawe gasopo ko atagomba kongera kuvugana n’uyu mugore cyangwa kwegera aho atuye.
Bradley byaramunaniye niko gufatwa na polisi yarenze ku mabwiriza yari yahawe birangira afunzwe ndetse n’icyaha cyo kwihambira kuri uyu mugore.
Uyu mugore yavuze ko yahuye n’uyu mugabo muri Nzeri 2019 bahita bakundana ariko umubano wabo wazambye kubera imyitwarire mibi y’uyu mugabo.
Uyu mugore yavuze ko imyitwarire ya Bradley yatumye abura ibitotsi ndetse ashaka imiti itandukanye kuko yabagaho mu bwoba ndetse yemeza ko ibyo yakorewe bitatuma yongera gusubira uko yahoze batarahura.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *