skol
fortebet

Uwahoze ari umukunzi wa Ryan Giggs yamushinje kumukoresha imibonano mpuzabitsina buri munsi

Yanditswe: Wednesday 10, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri,urukiko rwumvise ko Ryan Giggs yafataga uwahoze ari umukunzi we "nk’umuja" kandi "akamusaba imibonano mpuzabitsina buri munsi".
Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United arashinjwa gutera ubwoba no guhohotera uwahoze ari umukunzi we, Kate Greville w’imyaka 38, mu gihe cy’imyaka itatu.
Mu itangazo ryasohowe na polisi, ryasomewe mu rukiko rwa Manchester,Kate yagize ati: "Yifuzaga gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose. Ntabwo yamfashe ku gahato ariko yakoreshaga (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri,urukiko rwumvise ko Ryan Giggs yafataga uwahoze ari umukunzi we "nk’umuja" kandi "akamusaba imibonano mpuzabitsina buri munsi".

Uyu mukinnyi wahoze akinira Manchester United arashinjwa gutera ubwoba no guhohotera uwahoze ari umukunzi we, Kate Greville w’imyaka 38, mu gihe cy’imyaka itatu.

Mu itangazo ryasohowe na polisi, ryasomewe mu rukiko rwa Manchester,Kate yagize ati: "Yifuzaga gukora imibonano mpuzabitsina igihe cyose. Ntabwo yamfashe ku gahato ariko yakoreshaga imibonano mpuzabitsina kugira ngo ambone.

Yanyohererezaga ubutumwa bw’imibonano mpuzabitsina. Iyo tutavuganaga yohereza ubutumwa bw’imibonano mpuzabitsina cyangwa amashusho.

Nahoraga mbona ubutumwa butukana. Byari uruhurirane rwo guhohoterwa hanyuma ngaceceka.

Yanteye kumva ko abangamiye akazi kanjye. Nari mpangayikishijwe cyane nuko azangiza umwuga wanjye.

"Hanyuma nasanze yari mu mubano n’undi muntu icyo gihe cyose.

"Yarazaga tugakora imibonano mpuzabitsina. Numvaga nkoreshwa igihe cyose. Yifuzaga imibonano mpuzabitsina buri munsi. Yaryamanaga n’umukobwa utandukanye rwose."

Muri iryo tangazo yakomeje avuga ko Giggs yahoraga "amushyira hasi" kandi akamunenga cyane iyo yabaga akoze ikintu nabi.

Yavuze ati: "Byari bimeze nk’aho ndi umukozi wo mu rugo, nari umukozi we."

Kate yongeye kwibutsa ikintu "giteye isoni" Giggs yamukoreye ubwo yamwirukanaga mu cyumba cye cya hoteri yambaye ubusa maze amukurura hasi bashwanye bapfuye ko amuca inyuma akajya mu bandi bagore.

Urukiko rwumvise uburyo uwahoze ari umutoza wa Wales "yahindutse" mu ijoro hanyuma agahohotera uyu wari umukunzi we bari kuri Hoteli Star Stafford y’inyenyeri eshanu - kimwe mu rugomo bivugwa ko rwabaye mu myaka hafi itatu ishize.

Giggs yashinjwe kuba yarateye Kate ibikomere by’umubiri no kugira imyitwarire yo kugenzura no guhatiriza abantu hagati ya 31 Kanama 2017, na 2 Ugushyingo 2020 - amakuru avuga ko yabihakanye.

Yahakanye kandi gutera mushiki we mu rugo rwe rwa miliyoni 1.7 z’amapound i Worsley, Greater Manchester, ku ya 1 Ugushyingo 2020.

Urukiko rwumvise ko Giggs yavugaga ko azoherereza email inshuti n’abakoresha ba Kate zijyanye n’imyitwarire ye mu bijyanye no gutera akabariro, ndetse no kumuhamagara amutera ubwoba igihe yagerageza guhagarika umubano wabo.

Mu bindi yashinjwe harimo guta hanze ibintu byose by’uyu mugore ubwo bashwanaga amubaza undi muntu yandikiraga.

Ku munsi w’ejo, Umushinjacyaha Peter Wright QC yavuze ko Giggs "yasingizwaga n’abafana ba Manchester United bamukundaga" maze avuga ko ubuhanga bwe mu kibuga bwari "ubwinshi kandi ari ikintu cyiza cyo kureba".

Ariko yabwiye inteko y’abacamanza ko inyuma y’imiryango ifunze hari "uruhande rubi cyane kandi ruteye ubwoba ku mico ye".

Uyu yavuze ko Giggs yahemukiye bikomeye uyu mugore wamukundaga cyane ndetse nawe yifuza gukundwa ariko agakorerwa ibya mfura mbi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa