skol
fortebet

Uwahoze ari umunyamabanga wa Mukura VS, Hamdhan yatorewe kuyobora ihuriro rya Academies ’IJABO’

Yanditswe: Friday 31, Mar 2017

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Sheikh Habimana Hamdhan atsindiye kuyobora ishyirahamwe ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda ari ryo IJABO ku majwi 159 muri 167 batoye.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017 ku icyicaro gikuru cya FERWAFA nibwo amatora yo gutora perezida w’Ijabo yabaye ni nyuma y’uko uwari perezida waryo Elvis Mironko yeguye kuri uyu mwanya mu kwezi gushize.
Byari biteganyijwe ko abiyamamariza kuyobora Ijabo bari 4 aribo; (...)

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports, Sheikh Habimana Hamdhan atsindiye kuyobora ishyirahamwe ry’amarerero y’umupira w’amaguru mu Rwanda ari ryo IJABO ku majwi 159 muri 167 batoye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017 ku icyicaro gikuru cya FERWAFA nibwo amatora yo gutora perezida w’Ijabo yabaye ni nyuma y’uko uwari perezida waryo Elvis Mironko yeguye kuri uyu mwanya mu kwezi gushize.

Byari biteganyijwe ko abiyamamariza kuyobora Ijabo bari 4 aribo; Nkotanyi Ildephonse, Dr. Philemon Rukema, Ntahobatagwa Aloys na Sheikh Habimana Hamdhan.

Muri aba uko ari bane babiri nibo byaje kwemezwa ko bubjuje ibisabwa byo kwiyamamaza aribo Sheikh Hamdhan Habimana na Ntahobitagwa Aloys.
Abiyamamaza bahawe umwanya bariyayamamaza bavuga imigabo n’imigambi yabo, maze bitunguranye Ntahobitagwa Aloys yikura mu matora asaba abari bamushyigikiye gutora Hamdhan.

Yagize ati "Nkurikije gahunda mfite niyo mugenzi wanjye Hamdhan afite numvaga abantu bari ku ruhande rwanjye amajwi yanjye mwayaha Hamdhan."

Igikorwa cy’amatora cyakomeje kugira ngo harebwe niba koko Hamdhan abona amajwi amwemerera kuyobora Ijabo, yasabwaga kubona byibuze amajwi 85 mu banyamuryango 167 batoye.

Byaje kurangira Sheikh Hamdhan Habimana abonye amajwi 159, habonekamo impfabusa 1 n’abifashe 7.

Sheikh Habimana Hamdhan abaye perezida w’Ijabo nyuma y’uko yabaye umunyamabanga w’ikipe ya Mukura Victory Sports muri 2015-2016.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa