Uwahoze ari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi yavuze ukuntu yaguye kuri Messi ari kuririra mu bubiko
Yanditswe: Saturday 15, Sep 2018
Elvio Paolorosso wahoze ari umutoza wongerera ingufu abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentina,yatangaje ko ubwo batsindwaga na Chile ku mukino wa Copa America 2016 yasanze Lionel Messi ari mu bubiko bw’ibikoresho ari kurira ayo kwarika.
Messi utarahiriwe mu ikipe ya Argentina kuva yatangira kuyikinira,yababajwe no gutsindwa na Chile ubugira kabiri mu mwaka wa 2016 kuri penaliti,bituma arira cyane,ajya kwiherera mu bubiko aho bagenzi be batamubona nkuko byatangajwe n’uyu mutoza wahoze abongerera imbaraga.
Yagize ati “Nyuma yo gutsindwa na Chile muri 2016 gusa nabonye ibibi cyane nyuma.Saa munani z’urukerera,nasanze Messi yihishe mu bubiko ari wenyine ari kurira nk’umwana wapfshije umubyeyi.Yari ababaye cyane ku buryo nta muntu washoboraga kumuhoza.Nagerageje kumuhobera,turaganira birangira dusangiye umuvinyo.”
Lionel Messi ntaragaruka mu ikipe y’igihugu ya Argentina nyuma yo kudahirwa n’igikombe cy’isi giheruka kubera mu Burusiya muri uyu mwaka.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *