skol
fortebet

Uwahoze ayobora FIFA yatangajwe n’icyememezo cyo gusubikira umukinnyi ikarita itukura

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 06, Jul 2026

Uwahoze ayobora FIFA yatangajwe n'icyememezo cyo gusubikira umukinnyi ikarita itukura

Sponsored Ad

skol

Sepp Blatter wahoze ari Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA), yagaragaje ko uru rwego rugeze aharindimuka, nyuma y’uko rufashe icyemezo cyo gusubika ikarita itukura yahawe Folarin Balogun ukinira Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ku busabe bwa Donald Trump.

Uyu rutahizamu ngenderwaho wa Amerika, yeretswe iyi karita igihe bakinaga na Bosnie-Herzégovine mu mukino wa 1/16 cy’Igikombe cy’Isi kiri kubera iwabo, babona itike yo kuzahura n’u Bubiligi muri ⅛.

FIFA yatangaje ko “Hashingiwe ku ngingo ya 27 y’amategeko ngengamyitwarire ya FIFA, igihano cyo gusiba umukino umwe gisubitswe by’agateganyo mu gihe cy’umwaka umwe.”

Ni icyemezo cyatunguye benshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru, kuko bitari bikwiriye ko iyi kipe ya USMNT yoroherezwa igihano kugira ngo izahatane ku mukino ukurikira.

Nyuma yo kubona iki cyemezo, Sepp Blatter, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, agaragaza ko yumiwe cyane bitewe n’uyu mwanzuro ubogamye.

Ati “Amakarita atukura ntabwo akurwaho n’ibiganiro bya politiki byabereye kuri telefone. Akurwaho n’amategeko, ibimenyetso n’inzego zigenga.”

“Niba Perezida wa Amerika na Perezida wa FIFA babyinjiyemo, umukinnyi agakurirwaho igihano mbere y’umukino wo gukuranwamo, ntabwo ikibazo gihari kizakemuka. FIFA, uragana he?”

Ishyirahamwe rya Ruhago i Burayi (UEFA), na ryo ryashyize hanze itangazo rivuga ko ritemeranya n’ibyakozwe na FIFA, bifatwa nko kurenga ku mategeko.

Yagize iti “Umwanzuro w’ejo wo gukuraho ikarita itukura igasubikwa mu gihe cy’umwaka aho gusiba umukino ukurikira kuri Folarin Balogun, ni ukurenga umurongo.”

“Umupira w’amaguru cyangwa indi siporo yose, igendera ku mategeko, atuma habaho amahirwe angana, kubahana n’ubunyangamugayo. Rimwe na rimwe amategeko aba yoroshye kuyasobanukirwa. Kuri iyi nshuro si ko byagenze. Ibi ntibikwiriye mu irushanwa, aho abandi bakinnyi bakoze ibihano byabo.”<

Ishyirahamwe rya Ruhago mu Bubiligi (RBFA), na ryo ryashyize ahagaragara itangazo rivuga ko ryatunguwe n’icyemezo cyafashwe na FIFA kuri uyu mukinnyi, ndetse rigiye gutanga ikirego ku bw’akarengane yagiriwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa