skol

Uwakiniye Manchester City yavuze uko umukunzi we yiyahuye kubera uburwayi

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Umukinnyi witwa Billy O’Brien wahoze arindira ikipe ya Manchester City mu bakiri bato yatangaje inkuru y’akababaro y’ukuntu umukobwa witwa Faye Howard wahoze ari umukunzi we yapfuye yiyahuye kubera burwayi bw’amara bwari bumaze iminsi bumuzengereza. Uyu mukobwa w’imyaka 23,yasanzwe mu gashyamba yimanitse mu mugozi ku I taliki ya 29 Kamena uyu mwaka ,nyuma yo kwandikira ubutumwa bugufi uyu munyezamu bahoze bakundana ko yumva arambiwe ndetse yabaye umutwaro ku bantu be.
Uyu mukobwa yari (…)

Umukinnyi witwa Billy O’Brien wahoze arindira ikipe ya Manchester City mu bakiri bato yatangaje inkuru y’akababaro y’ukuntu umukobwa witwa Faye Howard wahoze ari umukunzi we yapfuye yiyahuye kubera burwayi bw’amara bwari bumaze iminsi bumuzengereza.

Uyu mukobwa w’imyaka 23,yasanzwe mu gashyamba yimanitse mu mugozi ku I taliki ya 29 Kamena uyu mwaka ,nyuma yo kwandikira ubutumwa bugufi uyu munyezamu bahoze bakundana ko yumva arambiwe ndetse yabaye umutwaro ku bantu be.

Uyu mukobwa yari arwaye indwara ikomeye yitwa Pelvic Floor Dyssynergia ituma umuntu agorwa no kujya mu bwiherero ndetse ibiro bye byari byaragabanutse cyane kubera iyi ndwara yari arwaye.

Uyu mukobwa usanzwe ari umukunzi w’uyu Billy O’Brien wahoze ari umunyezamu w’abakiri bato ba Manchester City ubu ukina mu ikipe Macclesfield Town,yari amaze iminsi adwaye iyi ndwara ndetse akaba yahisemo kwiyahura kubera kwiheba nyuma yo kwandikira ubutumwa bugufi uyu mukunzi we.

O’Brien yabwiye abanyamakuru ko na Faye bari babanye neza ndetse bakundanaga kurusha ibindi byose n’ubwo uyu yahisemo kumucika.

Yagize ati “Faye twahuye mu mwaka wa 2015 duhuriye ku mbuga nkoranyambaga. Birangira dukundanye.Ubwo twari mu biruhuko twembi nibwo yafashwe n’uburwayi bwo mu gifu ndetse araremba cyanegusa aza guhura na muganga tugarutse mu Bwongereza.Mu mwaka wa 2016 yanze ko tujyana mu biruhuko kubera ko yari agifite ubu burwayi ndetse ntiyifuzaga kumbabaza.Faye yari ababaye ndetse yatangiye kuvuga ko asigaye ari umutwaro aho yahisemo kujya iwabo kuko niho yumvaga atekanye.Birambabaje cyane kumubura kuko twakundanaga kurusha ibindi byose.”

Uyu munyezamu yavuze ko ubwo uyu wahoze ari umukunzi we yamwandikiraga ubutumwa bw’uko arambiwe ndetse abona yarabaye umutwaro mu bantu,yahise abibwira polisi kuko ngo hari igihe bigeze kuganira amubwira ko umunsi umwe azagonga igiti cyangwa akita ku manga kubera uburwayi bwe bwamubabazaga cyane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa