Uwahoze ari umukunzi w’umukinnyi Antony, Gabriela Cavallin, yashyize hanze amafoto mashya y’imyenda iriho ibizinga by’amaraso yavuye ubwo ngo uyu mukinnyi yamukubitaga, hamwe n’inyandiko ziteye ubwoba yamwoherereje.
Ikipe ya Manchester United iri mu kindi kibazo cy’ihohoterwa rikorewe mu rugo cyakozwe n’umukinnyi wayo,Antony yaguze miliyoni 85 z’ama pound,imukuye mu ikipe ya Ajax.
Antony yasohoye itangazo ahakana yivuye inyuma ibyo yise "ibirego by’ibinyoma" byo gukubita uyu mukobwa wari inshuti ye usanzwe ari DJ n’icyamamare ku mbuga nkoranyambaga.
Mu gusubiramo ubutumwa bwe bwa mbere yasohotse muri Kamena, Antony yongeyeho ko umubano we na Gabriela wajemo "umuvurungano" ariko akavuga ko bitigeze bivamo urugomo.
Yanditse kuri Instagram ati: "Nizeye ko iperereza rikomeje gukorwa n’abapolisi rizagaragaza ukuri ku kuba ndi umwere."
Mu butumwa bwo kuri WhatsApp, Gabriela yerekanye amagambo ateye ubwoba ashobora gushimangira ko yakorewe urugomo n’uyu mukinnyi wo muri Premier League.
Gabriela yabwiye ikinyamakuru G1 cyo muri Brazil ati: "Yankuruye umusatsi, ankubita umutwe ku idirishya ry’imodoka, aransunika."
Ubutumwa bukoreye Screenshoot bwo ku ya 15 Mutarama,uyu mukobwa yerekana Antony amusaba guhagarika umubano, hanyuma Gabriela amusubiza ko "yamukomerekeje".
Gabriela yaranditse ati: "Ariko wankomerekeje none uri kuvuga ibyo bintu,wamenye ibintu byanjye."
"Nta muntu ushobora guhindura cyangwa kugira icyo akora nyuma y’ibyabaye ariko bisa nkaho utabyitayeho."
Iyo foto ikomeza yerekana ko Antony yasubije,ati: "Hari ibindiibintu byambabaje rwose, urabizi?.
"Kubera ko nshaka ko unguma hafi kugirango twongere dutangire bushya kandi tunakomeze ibintu byiza dufitanye
"Nakwibwiriye ibintu byiza kandi nagusabye imbabazi kuri byose.
"Ndicuza kuva ku ikosa ryanjye rya mbere nagukoreye."
Ikipe ya Manchester United yavuze ko iperereza ku byo Antony ashinjwa riri gukorwa bityo ntacyo izongera gutangaza kuri iki kibazo kugeza ukuri kugiye ahagaragara.
Gabriela Cavallin avuga ko yakundanye n’uyu mukinnyi imyaka ibiri kandi babanaga mu nzu i Amsterdam ubwo yakinaga muri Ajax.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *