
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yamenyesheje abanyamuryango bayo ko atazakomeza kuyiyobora kubera ikibazo cy’uburwayi.
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 13 Nzeri 2024, ni bwo ikipe ya Rayon Sports yemeje ko Jean Fidele yahagaritse inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Uwayezu w’imyaka 58 yatorewe kuyobora Rayon Sports guhera ku wa 24 Ukwakira 2020, muri manda y’imyaka ine
Manda ye yari isigaje ukwezi kumwe, ndetse akaba akurikiye Umunyamabanga wayo, Namenye Patrick, usigaje iminsi itageze kuri 20 nyuma yo gusezera.
Mu myaka ine Uwayezu yari amaze ku buyobozi bwa Rayon Sports, iyi kipe yatwaye Igikombe cy’Amahoro cya 2023, Super Cup na RNIT Savings Cup by’umwaka ushize
Muri Shampiyona ya 2020/21, iyi kipe yabaye iya karindwi, mu 2021/22 iba iya kane mu ya 2022/23 yabaye iya gatatu mu gihe mu 2023/24 yabaye iya ka kabiri.
Ku ngoma ya Jean Fidele yasize Ikipe y’Abagore ya Rayon Sports mu mwaka wa mbere izamutse mu cyiciro cya mbere mu mwaka
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *