skol
fortebet

Uyu niwe muhanzi nyarwanda Sugira Ernest akunda cyane

Yanditswe: Wednesday 28, Dec 2016

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’unya Rwanda ukinira ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, akaba na rutahizamu w’Amavubi, Sugira Ernest, atangaza ko hanze ya ruhago ikindi kintu kimutwarira umwanya ari ukumva indirimbo, akaba akunda cyane umuhanzi nyarwanda Muneza Cristopher.
Nta gitangaza kirimo ko kuba Sugira umwanya we wundi awuharira gukurikirana indirimbo iyo atari mu kibuga, kuko akenshi ruhago n’indirimbo birajyana, byose biri mu cyiciro kimwe cya (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi mpuzamahanga w’unya Rwanda ukinira ikipe ya AS Vita Club yo muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Congo, akaba na rutahizamu w’Amavubi, Sugira Ernest, atangaza ko hanze ya ruhago ikindi kintu kimutwarira umwanya ari ukumva indirimbo, akaba akunda cyane umuhanzi nyarwanda Muneza Cristopher.

Nta gitangaza kirimo ko kuba Sugira umwanya we wundi awuharira gukurikirana indirimbo iyo atari mu kibuga, kuko akenshi ruhago n’indirimbo birajyana, byose biri mu cyiciro kimwe cya Entertainment(mu bifasha abantu kuruhuka neza mu mutwe bikabashimisha.)

Sugira Ernest, mu kiganiro yahaye Umuryango.rw, yatangaje ko uretse umupira w’amaguru ikindi kintu kimutwarira umwanya ari ukumva indirimbo cyane cyane ko adakunze gusohoka ngo abe yajya kuzibyina.

Yagize ati"Iyo ntarimo gukina sinkunda ibintu byo kwishimisha cyane, umwanya wanjye munini nywuharira umupira, gusa ntari mu mupira nkunda kuba niyumvira indirimbo, nta marangamutima nkunda umuhanzi Christopher cyane, nkunda kumva indirimbo ze cyane, afite indirimbo nyinshi kandi nziza, ariko nk’iriya yahimbye avuga ngo abakobwa bakunda abastar ’ABASTAR’, narayikunze cyane.

Uyu mukinnyi w’ikipe ya AS Vita Club yo muri RD Congo ari mu Rwanda mu kiruhuko bitewe n’ikibazo cy’umutekano mucye muri Congo, guverinoma yabaye ifashe icyemezo cyo kuba ihagaritse shampiyona, bivugwa ko ntagihindutse izasubukurwa nyuma y’itariki 14 Mutarama 2017.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa