skol

Uzasimbura Lt Général Mubarakh ku buyobozi bwa APR yamenyekanye

Yanditswe: Saturday 24, Jun 2023

featured-image

Amakuru akomje kuvuga ko Lt Colonel Karasira Richard ari we Chairman mushya wa APR agasimbura kuri uyu mwanya Lt Général Mubarakh Muganga wagizwe Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu yamaze kubona abayobozi bashya basimbura abarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda,gusa kugeza ubu ikipe ya APR iracyakomeje kwibikaho ayo makuru kuko bitaratangazwa ku mugaragaro

Mu mwaka w’imikino ushize 2022/2023, hakomeje kuvugwa amakuru y’impinduka mu bayobozi bw’ikipe ya APR FC ariko inkuru yamaze kuba impamo.

N’ubwo kugeza ubu ubuyobozi bw’ikipe y’Ingabo bukiryumyeho, amakuru yamenyekanye avuga ko Lt Colonel Karasira Richard ari we Chairman mushya w’iyi kipe, mu gihe Uwayezu François wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa, yagizwe Chairman wungirije muri iyi kipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa