skol

Van Dijk yari agiye kurwanira mu rwambariro n’umukinnyi wa Man United

Yanditswe: Monday 18, Dec 2023

featured-image

Kapiteni wa Liverpool,Virgil van Dijk,yagaragaye mu rwambariro agiye kurwana n’umunyezamu wa Man United,Andre Onana,amushinja ko yatinzaga umukino bigatuma banganya 0-0.

Virgil van Dijk wababajwe no kudatsinda United kandi yaravunikishije abakinnyi benshi,yashwaniye na Onana mu rwambariro ubwo yashakaga kumutura umujinya w’ibyavuye mu mukino.

Benshi mu bakunzi ba ruhago bari bavuze ko Liverpool itsinda uyu mukino byoroshye ndetse bamwe bageze aho bavuga ko nta gihindutse itsinda ibitego 7-0 nkuko yabigenje umwaka ushize,cyane ko United itari ihagaze neza kubera imvune nyinshi ifite.

Bivugwa ko Van Dijk yegreye Onana aramubwira ati: "Kubera wowe twakinnye igice kimwe cy’umukino."

Icyakora ngo Onana ngo yamuhaye igisubizo gitangaje kuko ngo yamurebye akamuseka cyane.

Uyu myugariro ngo yashatse ko bashwanira mu rwambariro ariko bihita birangira.

Liverpool yahise itakaza umwanya wa mbere by’agateganyo kuko ubu iri ku mwanya wa 3 n’amanota 38 inganya na Aston Villa mu gihe Arsenal ariyo ya mbere n’amanota 39.

Man U yakoze ibyo benshi tutatekereza nyuma yo gutsindwa na Bournemouth no gusezererwa muri Champions League, yikura Anfield amahoro.Liverpool yagerageje amashoti 34 muri uyu mukino ariko habura igitego.

Iby’iri inota ritandukanya Arsenal na Liverpoll bizakemuka tariki ya 23/12/2023 Liverpool yakira Arsenal,saa 19h30.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa