VAR yateje umwuka mubi kubera igitego cya Wolves yanze mu buryo budasobanutse
Yanditswe: Sunday 08, Jan 2023
Abakunzi ba ruhago by’umwihariko abakurikirana FA Cup bacitse ururondogoro kubera igitego Wolves yatsinze ndetse cyari kuyihesha intsinzi imbere ya Liverpool kikangwa havugwa ko habayemo kurarira gusa benshi bemeza ko nta byabayeho.
Umutoza Jurgen Klopp nawe yemeje ko Liverpool yagize amahirwe kuba icyo gitego kitemejwe na VAR bigatuma umukino urangira ari ibitego 2-2 ndetse bikazatuma hakinwa uwo kwishyura.
Abakunzi ba FA Cup barakaye cyane kuko iki gitego cyatsinzwe mu minota ya nyuma (…)
Abakunzi ba ruhago by’umwihariko abakurikirana FA Cup bacitse ururondogoro kubera igitego Wolves yatsinze ndetse cyari kuyihesha intsinzi imbere ya Liverpool kikangwa havugwa ko habayemo kurarira gusa benshi bemeza ko nta byabayeho.
Umutoza Jurgen Klopp nawe yemeje ko Liverpool yagize amahirwe kuba icyo gitego kitemejwe na VAR bigatuma umukino urangira ari ibitego 2-2 ndetse bikazatuma hakinwa uwo kwishyura.
Abakunzi ba FA Cup barakaye cyane kuko iki gitego cyatsinzwe mu minota ya nyuma cyari guhesha Wolves amahirwe yo gukomeza isezereye iyi kipe ifite igikombe giheruka.
Myugariro wa Wolves witwa Toti niwe watsinze iki gitego ku mupira wari umaze guterwa na Hwang Hee-chan ariko umusifuzi wo ku ruhande yemeza ko yaraririye nyamara amashusho yakoreshejwe na VAR ntabwo yabyerekanye neza kuko ngo atari yaraririye.
Uyu mukinnyi yari yamaze kubara iki gitego ndetse yagiye kucyishimira akuramo umupira nubwo umusifuzi wo ku ruhande yakomye mu nkokora ibyishimo bye.
Hafashwe iminota myinshi yo gusuzuma iki gitego kuri VAR ariko birangira cyanzwe nubwo ngo nta mashusho yafashwe neza agaragaza ko uyu mukinnyi yaraririye.
Ibi byarakaje umutoza wa Wolves,Julen Lopetegui,atera impaka byarangiye ahawe ikarita y’umuhondo.
Abogeza umupira kuri ITV bavuze ko batiyumvisha ukuntu iki gitego cyanzwe cyo kimwe n’abafana ku mbuga nkoranyambaga.
Umwe mu bafana yagize ati "Mvugishije ukuri siniyumvisha ukuntu igitego cya 3 cya Wolves cyanzwe."
Undi yagize ati "Ni gute igitego cya 3 cya Wolves cyanzwe kandi cyari cyo bigaragara.Ni gute VAR yafashe uriya mwanzuro.Yibwe cyane."
Abenshi bakomeje gusaba ubusobanuro kuri icyo gitego cyanzwe n’umusifuzi Andy Madley n’uwo kuri VAR,Mike Dean.Benshi bavuze ko amashusho yarebewe atari atagaragazaga neza uburyo uyu mukinnyi yaraririye.
Klopp yagize ati "Dufite ishusho rimwe rigaragaza ko ashobora kuba yari yaraririye ariko ndumva neza impamvu barakaye.Ntabwo twifuza ko VAR igira ishusho rimwe."
Lopetegui yagize ati "Kurarira dufite,twabonye ntabwo kwabayeho,mumbabarire.Ntabwo bishoboka.Icyemezo ntabwo aricyo..Uyu munsi VAR yakoze amakosa,birababaje,ntabwo yari yaraririye."
Umuhanga mu byerekeye abasifuzi,Mark Halsey,yabwiye The Sun ati "Kubura amashusho menshi yafashwe na Camera,byatumye VAR yibeshya.Dukeneye amashusho menshi kuri buri mukino,muri buri rushanwa."
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *