Rutahizamu Victor Osimhen wa Napoli yarakariye cyane iyi kipe nyuma y’uko ishyize videwo ku rubuga rwayo rwa Tik Tok imumwaza kuko yahushije penaliti mu mpera z’icyumweru gishize.
Umubano we na Napoli wahise uzamba bikomeye kubera iki kintu cyamubabaje ndetse ashobora kuyivamo mu kwezi kwa mbere.
Victor Osimhen yasibye amafoto na videwo ariho kuri Instagram yambaye imyenda ya Napoli.
Victor Osimhen ashobora kujyana Napoli mu nkiko - nk’uko byatangajwe na Roberto Calenda umuhagarariye.
Yagize ati“Ibyashyizwe uyu munsi ku rubuga rwa TikTok rwa Tiktok ntabwo byemewe. Amashusho asebya Victor yabanje gushyirwa ahagaragara hanyuma, ariko ubu yasibwe.
Ikintu gikomeye cyasebeje umukinnyi kandi kikiyongera ku gufatwa nabi kwamubabaje yaba mu itangazamakuru n’andi makuru y’ibinyoma”.
Dufite uburenganzira bwo kurega no gukora ikindi kintu icyo ari cyo cyose cy’ingirakamaro mu kurinda Victor”.
Uyu musore ashobora gutandukana n’iyi kipe mu kwezi kwa mbere aho yifuzwa n’amakipe menshi yiganjemo ayo mu Bwongereza.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *