skol
fortebet

Vincent Aboubakar yahishuye ukuri ku bivugwa ko Cristiano Ronaldo yamwirukanishije muri Al Nassr

Yanditswe: Thursday 16, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Kapiteni wa Cameroon,Vincent Aboubakar,yavuze ko nta ruhare na ruto kizigenza Cristiano Ronaldo yagize mu kugenda kwe ava muri Al Nassr ahubwo ngo yagerageje kumubuza kuyivamo.
Uyu mugabo wigaragaje mu gikombe cya Afurika giheruka no mu cy’isi yavuze ko Cristiano Ronaldo yagerageje kumubuza kuva muri Al Nassr,ariko we ngo yashakaga kwerekeza ahandi.
Uyu mugabo w’imyaka 31 ngo yamenye ko hari umunyamahanga umwe ugomba kugenda kugira ngo Ronaldo yemererwe gukina ariyo mpamvu yahisemo (...)

Sponsored Ad

Kapiteni wa Cameroon,Vincent Aboubakar,yavuze ko nta ruhare na ruto kizigenza Cristiano Ronaldo yagize mu kugenda kwe ava muri Al Nassr ahubwo ngo yagerageje kumubuza kuyivamo.

Uyu mugabo wigaragaje mu gikombe cya Afurika giheruka no mu cy’isi yavuze ko Cristiano Ronaldo yagerageje kumubuza kuva muri Al Nassr,ariko we ngo yashakaga kwerekeza ahandi.

Uyu mugabo w’imyaka 31 ngo yamenye ko hari umunyamahanga umwe ugomba kugenda kugira ngo Ronaldo yemererwe gukina ariyo mpamvu yahisemo gukoresha ayo mahirwe ngo yigendere.

Uyu yabwiye ikiganiro Talents d’Afrique kuri Canal+ ati "Twavuganye igihe gito ariko iyifuzo cye nuko yashakaga ko mpaguma.Namubwiye ko ngomba kugenda kubera impamvu z’umuryango wanjye.

Yambajije aho umuryango wanjye uba musubiza ko baba mu Bufaransa ko nshaka kujya muri Turkia kuko ari hafi yabo.

Yarambwiye ati ’ni byiza niba umuryango wawe uri kure.Ntabwo biba byoroshye kuba kure y’umuryango wawe.Nashakaga kugenda."

Uyu rutahizamu yasinyiye ikipe ya Besiktas amasezerano y’imyaka ibiri n’igice.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa