skol
fortebet

Vinicius Jr wamenye ko atariwe uhabwa Ballon d’Or yanze kwitabira ibirori byo kuyitanga

Yanditswe: Monday 28, Oct 2024

featured-image

Sponsored Ad

Vinicius Jr wa Real Madrid ntari bwerekeza i Paris mu muhango wo gutanga ibihembo by’abakinnyi bahize abandi bizwi nka’’Ballon d’Or’’, uteganyijwe kuri uyu mugoroba.

Sponsored Ad

Ni nyuma yaho ikipe ye imenyeko atari bwegukana iki gihembo.

Uyu rutahizamu wa Real Madrid ukina anyuze mu mpande, Vinícius Júnior, yari aherutse kwivugira ko nta kabuza abizi neza ko ari we uzegukana igihembo kiruta ibindi muri ruhago cya Ballon d’Or.

Ibi ni bimwe mu byo uyu mukinnyi yatangaje agaragaza amahirwe afite yo kuba ari we mukinnyi wakwegukana Ballon d’Or mu bandi 30 bahanganye barimo n’abo bakina hamwe.

Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, ni bwo hateganyijwe ibirori by’akataraboneka bibera mu Bufaransa, bigahemba abakinnyi baba baritwaye neza mu mwaka w’imikino warangiye.

Kugeza ubu hari 30 bahabwa amahirwe yo kuba bakwegukana iki gihembo, ariko bitewe n’ibikorwa bya Real Madrid mu mwaka ushize, ni Vinicius uhabwa amahirwe kurenza abandi.

Ubwo yaganiraga na Marca, Vinícius, yahishuye ko azi neza ko ari we uzegukana uyu mupira wa Zahabu.

Ati “Buri wese aranshyigikiye kandi ndabizi ko ari njye.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 24, mu mwaka ushize yakinnye imikino 49, atsinda ibitego 26 ndetse atanga imipira ivamo ibindi 11.

Imikino yagaragayemo yatakaje itatu gusa harimo umwe muri Real Madrid ubwo yaviragamo muri ⅛ isezerewe na Atletico Madrid, n’indi ibiri yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi aho Brésil yatsinzwe na Uruguay na Colombia.

Mu bakinnyi bahanganye n’uyu Munya-Brésil harimo abo bakinana aribo Jude Bellingham, Toni Kroos, Kylian Mbappé, Antonio Rüdiger na Federico Valverde. Real Madrid kandi iri mu makipe azatoranywamo iyabaye iy’umwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa