skol
Kigali

Vinicius Jr yatabawe n’abashizwe umutekano kubera ibyo yakorewe n’abafana

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 September 2021

Ubwo Vinicius Jr yatsindiraga Real Madrid igitego cya 3 yari ikeneye cyane mu mukino yanyagiyemo Celta Vigo ibitego 5-2,yagiye kwishimana n’abafana baramufata banga kumurekura byatumye abashinzwe umutekano batabara.

Uyu munya Brazil yakoze ikosa ajya mu bafana bari bishimye cyane niko kumufata barakomeza abura uko abiyambura byatumye abashinzwe umutekano bahagoboka cyane ko yari yananiwe gusubira mu kibuga.

Iki gitego Vinicius yatsinze ku munota wa 54 cyagaruye mu mukino Real Madrid kuko yatsinzwe ibitego 2-1 mu gice cya mbere hanyuma igice cya kabiri Benzema atsinda icya kabiri kugeza ubwo uyu musore ukiri muto yahinduraga umukino ashyiramo igitego cya 3 ibyishimo biramurenga ajya mu bafana.

Amafoto yafashwe yagaragaje aba bafana bafashe uyu mukinnyi bari kumwifotorezaho abandi bashaka kugumana nawe bituma abura uko asubira mu kibuga kugeza abashinzwe umutekano bahageze baratabara.

Real Madrid yagarutse ku kibuga cyayo cyiza cyane, Santiago Bernabeu,yari imaze igihe kinini ivugurura dore ko n’umwaka w’imikino ushize itigeze ihakinira.Hari hashize iminsi 560 Real Madrid idakinira kuri stade yayo.

Umusifuzi Sanchez Martinez yategereje ko Vinicius agaruka mu kibuga amuha ikarita y’umuhondo kubera ko yishimiye igitego akajya muri stade.

Real Madrid yatsindiwe na Karim Benzema watsinze ibitego 3 mu gihe Vinicius Jr na Edouardo Camavinga batsinze ibindi.

Real Madrid ubu iyoboye shampiyona n’amanota 10 muri 12 imaze gukinira muri uyu mwaka w’imikino wa La liga.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FC Barcelona igiye kuvugurura stade yayo kugira ngo izakire Abantu 110.000...

Perezida wa FC Barcelona, Joan Laporta yemeje iyi kipe izava ku kibuga cya...
18 October 2021 0

AS Kigali yakoreye amakosa i Kigali imbere ya DCMP yo muri RDC

Ikipe ya AS Kigali yakoze amakosa itsindirwa mu rugo na Darling Club Motema...
17 October 2021 0

Abafaransa batangaje umukinnyi wabo bifuza ko yatwara Ballon d’Or utari...

Ubushakashatsi bwakozwe na Odoxa bagatangazwa naKeneo na RTL,ku itsinda...
17 October 2021 0

Jurgen Klopp yemeje ko Mohamed Salah ariwe ’mukinnyi wa mbere mwiza’ ku...

Umutoza wa Liverpool Jurgen Klopp yavuze ko Mohamed Salah ari we mukinnyi...
17 October 2021 0

Mauro Icardi wa PSG biravugwa ko amerewe nabi cyane n’umugore...

Umugore uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho yambaye ubusa...
17 October 2021 0

Umwe mu bakinnyi ba Manchester United yanenze imitoreze ya Ole

Umukinnyi wo hagati,Paul Pogba,yashyize igitutu ku mutoza we, Ole Gunnar...
17 October 2021 0