skol

Vinicius Jr yavuze ikipe aha amahirwe yo kwegukana igikombe cy’isi n’abakinnyi bamugoye cyane

Yanditswe: Thursday 27, Oct 2022

featured-image

Rutahizamu Vinicius Jr ukomeje kugaragaza ko ari umukinnyi udasanzwe yahishuye byinshi ku kazi ke,abakinnyi bamugoye,igikombe cy’isi kigiye kuza n’ibindi.
Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru SPORTbible,Vinicius Jr yavuze ko igitego yatsinze Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League ari icy’ingenzi mu buzima bwe.
Ati "Ntekereza ko rwose ari igitego cy’ingenzi mu mwuga wanjye.Nicyo cyiza kurusha ibindi byose,ntigisanzwe."
Cyari igihe cy’ingenzi cyane, gutwara Champions League ku (…)

Rutahizamu Vinicius Jr ukomeje kugaragaza ko ari umukinnyi udasanzwe yahishuye byinshi ku kazi ke,abakinnyi bamugoye,igikombe cy’isi kigiye kuza n’ibindi.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru SPORTbible,Vinicius Jr yavuze ko igitego yatsinze Liverpool ku mukino wa nyuma wa Champions League ari icy’ingenzi mu buzima bwe.

Ati "Ntekereza ko rwose ari igitego cy’ingenzi mu mwuga wanjye.Nicyo cyiza kurusha ibindi byose,ntigisanzwe."

Cyari igihe cy’ingenzi cyane, gutwara Champions League ku myaka 22 no gutsinda igitego ku mukino wanyuma. Bizibukwa ubuziraherezo, ndetse birarenze kuba ari muri iyi kipe yatsinze cyane kandi ikunda gutwara iri rushanwa.

Ndanezerewe cyane, ariko sinshaka guhagararira aho. Hari Champions League nyinshi ziri imbere kandi ndashaka gutwara nyinshi zishoboka."

Vinicius akomeje kubaka izina kuva yava mu ikipe ya Flamengo yo muri Brazil akajya muri Real Madrid ku myaka 18 muri 2018. Ikipe ya Espagne yatanze miliyoni 46 z’amayero (£ 40m) kugira ngo isinyishe uyu mukinnyi,aba umukinnyi uguzwe amafaranga menshi ari munsi y’imyaka 19.

Nyuma yo gufata umwanya wo kumenyera umupira w’amaguru wa Espagne, Vinicius yishimiye ibihe bye byo kwitwara neza mu mwaka w’imikino wa 2020-21 aho yatsinze ibitego 22 mu mikino 52 yakiniye iyi kipe, harimo no ku mukino wa nyuma wa Champions League.

Abajijwe niba afite icyifuzo cyo kuzakina mu yindi shampiyona nka Premier League mu mwuga we, Vinicius yavuze ko bitamworohera kuva I Bernabeu.

Ati: "Nibyo koko ndishimiye cyane hano muri Real Madrid kandi ndatekereza ko nzakina hano kugeza umwuga wanjye urangiye".

"Nibyo koko, gukina mu yindi shampiyona n’ingenzi kandi ndatekereza ko Premier League ari shampiyona buri mukinnyi yakwifuza gukinamo. Ariko inzozi zanjye zizahora ari ugukinira Real Madrid."

Brazil Vinicius akinira izerekeza mu gikombe cyisi kizabera muri Qatar ihabwa amahirwe menshi imbere y’Ubufaransa, Argentine n’Ubwongereza. Ariko Vinicius yizera ko abatwaye igikombe gishize aribo bakomeye cyane.

Vinicius abajijwe niba muri iki gihe Brazil ari yo kipe mpuzamahanga ikomeye, yagize ati: "Biragoye gato, si byo? Ikipe nziza n’iyatwaye igikombe cy’isi giheruka.

Ndatekereza ko Ubufaransa aribwo bwiza muri iki gihe. Ariko mu gikombe cy’isi bishobora guhinduka kandi hari amakipe menshi afite amahirwe menshi yo gutsinda. Argentina iri gukina neza cyane, Brazil, Ubwongereza, Ubudage… yose ni amakipe azaba akomeye muri iki gikombe cyisi - ariko Brazil izatsinde!.

Ndatekereza ko nzakina; bizaba ari Igikombe cy’isi kidasanzwe kuri njye no kuri buri wese ufitiye icyizere cyinshi Brazil. Nyuma y’igihe kinini, kugira ikipe ikomeye - ni byiza kuri twe."

Brazil n’Ubwongereza babaye aba mbere mu matsinda yayo, hari amahirwe y’uko bahurira ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi kuri stade ya Lusail Iconic kuwa 18 Ukuboza.

Ubu Vinicius amenyereye guhangana n’amakipe yo mu bwongereza mu Burayi kandi yavuze abakinnyi babiri bamugoye, bombi bashobora kubura mu gikombe cy’isi.

Vinicius yagize ati: "Nakinnye na benshi muri bo [abongereza]abangoye cyane ni [Reece] James wa Chelsea na [Kyle] Walker wa Manchester City."

Vinicius Jr yavuze ko umukinnyi w’Umwongereza w’inshuti ye ari Jadon Sancho ndetse bandikirana kenshi anamwifuriza gutera imbere kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa