skol
fortebet

Vinícius Júnior yaguze ikipe muri Portugal

Yanditswe: Tuesday 18, Feb 2025

featured-image

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Real Madrid n’Ikipe y’Igihugu ya Brésil, Vinícius Júnior, yamaze kugira ikipe ye mu mupira w’amaguru abinyujije mu kugura imigabane muri F.C. Alverca yo muri Portugal.

Sponsored Ad

Vinícius ni umwe mu bakinnyi beza mu mupira w’amaguru bariho ubu, dore ko mu mpera z’umwaka ushize ari we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa FIFA.

Usibye kwegukana ibihembo no gufasha ikipe ye gutwara ibikombe, ari mu bakinnyi bahembwa amafaranga menshi muri ruhago ndetse no kubona andi mu bikorwa bijyana na yo.

Ibitangazamakuru byo muri Portugal byanditse ko uyu mukinnyi yamaze kugura imigabane yari ifitwe n’umunyabigwi Ricardo Vicintin muri F.C. Alverca, akayitangaho miliyoni 10,25$.

Vinícius yabaye umukinnyi wa karindwi winjiza agatubutse mu 2024 nk’uko bigaragazwa na Forbes.

Nibura mu mwaka ashobora gukorera miliyoni 55$ harimo miliyoni 40$ y’imishahara n’ibindi ikipe imugenera, na miliyoni 15$ ziva mu kwamamaza sosiyete nka Nike, Gatorade, Pepsi, Unilever na Sony.

Kugura ikipe byaramworoheye kuko mu 2021 yaguze ikigo gishinzwe kureberera inyungu z’abakinnyi cya Papa Media House SL.

Abaye umukinnyi wa kabiri uri muri Real Madrid kuko mu mwaka ushize Umufaransa Kylian Mbappe, yatanze miliyoni 22$, akagura 80% by’imigabane muri Stade Malherbe Caen yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa