skol
fortebet

Vipers SC yishimiye kwigira byinshi kuri Rayon Sports yayitumiye mu munsi mukuru wayo

Yanditswe: Monday 15, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Vipers, Mulindwa George William yatangaje ko ari iby’agaciro kuba ikipe nkuru nka Rayon Sports yarabatumiye mu munsi mukuru wayo ndetse biteguye kuyigiraho byinshi.
Ikipe ya Vipers yavuze ko kuba Rayon Sports yarabahisemo mu makipe yose ari mu Karere ngo bakine umukino wa gicuti ari ikintu gikomeye ariko ko baje mu Rwanda kuyigiraho byinshi.
Bwana Mulindwa yagize ati “Turi hano ku bw’impamvu, iyo ikipe nkuru nka Rayon Sports iguhisemo ngo mwishimane mu birori byayo ni ikintu (...)

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Vipers, Mulindwa George William yatangaje ko ari iby’agaciro kuba ikipe nkuru nka Rayon Sports yarabatumiye mu munsi mukuru wayo ndetse biteguye kuyigiraho byinshi.

Ikipe ya Vipers yavuze ko kuba Rayon Sports yarabahisemo mu makipe yose ari mu Karere ngo bakine umukino wa gicuti ari ikintu gikomeye ariko ko baje mu Rwanda kuyigiraho byinshi.

Bwana Mulindwa yagize ati “Turi hano ku bw’impamvu, iyo ikipe nkuru nka Rayon Sports iguhisemo ngo mwishimane mu birori byayo ni ikintu gikomeye cyane. Ndashimira Perezida wa Rayon Sports. Hari byinshi twaje kubigiraho haba mu miyoborere no mu bindi bikorwa. Ikindi nakongeraho ni uko u Rwanda ari igihugu cyiza mu buryo bwose. Ni nk’aho turi mu rugo.”

Rayon Sports na Vipers SC bifitanye umukino wa gicuti ku munsi wa ’Rayon Sports Day’ uraba kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kanama 2022 kuri Stade ya Kigali.

Rayon Sports yateguye neza cyane uyu munsi ndetse yiteguye gushimisha abafana bayo bakomeje kuyigaragariza ko bayishyigikiye ahanini bitewe n’ukuntu itanga icyizere kubera abakinnyi bakomeye yaguze.

Rayon Sports imaze imyaka isaga 3 itazi igikombe,irashaka kwiyunga n’abafana uyu mwaka ndetse Perezida wayo Uwayezu Jean Fidele nawe yerekanye ko azi ibisabwa.

Haringingo Francis utoza wa Rayon Sports yijeje abafana ibitandukanye n’ibyo basanzwe babona.

Yagize ati “Ni umwanya wo kwipima na yo kandi ndahamya ntashidikanya ko tuzahangana na yo. Ikindi kandi narayikurikiranye kandi ndayizi neza ku buryo nta bwoba inteye.”

Umutoza wa Vipers SC, Robertinho wahoze muri Rayon Sports, yavuze ko iyi kipe yambara umweru n’ubururu ifite ibintu byose ariko ikibura ari igihe kugira ngo igere ku rwego yifuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa