skol

Visi Perezida wa Rayon Sport Gacinya Denis arafunze

Yanditswe: Tuesday 19, Dec 2017

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza, 2017 Polisi y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi Gacinya Chance Denis umunyemari akaba na Visi Perezida wa Rayon Sports.
ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangarije RuhagoYacu ducyesha iyi nkuru ko Gacinya Denis yatawe muri yombi gusa ko byinshi ku byo akurikiranyweho byabazwa ubushinjacyaha.
Yagize ati: “Ni byo Gacinya Denis ari mu maboko ya Polisi ku busabe bwa parike. Hari ibyo akurikiranyweho iperereza riracyakomeza”. (…)

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza, 2017 Polisi y’u Rwanda yemeje ko yataye muri yombi Gacinya Chance Denis umunyemari akaba na Visi Perezida wa Rayon Sports.

ACP Theos Badege, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda yatangarije RuhagoYacu ducyesha iyi nkuru ko Gacinya Denis yatawe muri yombi gusa ko byinshi ku byo akurikiranyweho byabazwa ubushinjacyaha.

Yagize ati: “Ni byo Gacinya Denis ari mu maboko ya Polisi ku busabe bwa parike. Hari ibyo akurikiranyweho iperereza riracyakomeza”.

Bivugwa ko Gacinya yafashwe nyuma yaho abadepite bagize Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta basabye abayobozi b’akarere ka Rusizi n’Ubushinjacyaha kumukrikirana nyuma yo guhabwa amasoko ya Leta akishyurwa amafaranga arenze ibikorwa yakoze.

Ibitekerezo

  • Ariko iyo bavuga ko mugomba kuvuga ururimi rwacu rw,ikinyarwanda neza ntimwumva reba uko wanditse umutwe wiyi nkuru Arafunze. ndagirango bavugako afunzwe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa