skol
fortebet

Vision yahize kubabaza Rayon Sports ikandikisha amateka mashya

Yanditswe: Saturday 30, Nov 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe ya Vision binyuze ku mutoza wayo Abdu Mbarushimana yatangaje ko igiye kwandika amateka iba ikipe ya mbere itsinze Rayon Sports mu mwaka mushya wa shampiyona wa 2024-2025.

Sponsored Ad

Umunsi wa 11 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere wakinwe guhera kuri uyu wa Gatanu, aho Police FC yatsinzwe na Amagaju 1-0, gusa imikino ibiri ihanzwe amaso ni uwo As Kigali izakiriramo APR FC ku Cyumweru ndetse n’uwo Vision izaba yakiriyemo Rayon Sports ku wa Gatandatu.

Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde nyuma y’umunsi wa 10, aho mu mikino icyenda imaze gukina yatsinzemo irindwi ikanganya ibiri, biyiha amanota 23 kuri 27 yakiniye.

Vision FC bagiye gukina yagaragaje ko yiteguye guhindura aya mateka, nk’uko Abdu Mbarushimana yabitangaje nyuma y’imyitozo ya nyuma iyi kipe yakoze kuri uyu wa Gatanu.

Yagize ati “Rayon Sports ni byo imaze gutsinda imikino irindwi ariko intego yacu ni ukudasubira inyuma aho nyuma yo gutsinda Bugesera dushaka gukomereza kuri yo,"

“Rayon Sports ni yo izaba iri ku gitutu kuko ishaka kuguma ku mwanya wa mbere, gusa twe tugomba kwitegura ku buryo bwose.”

Abdu Mbarushimana wigeze gutoza Rayon Sports, yavuze ko ari ikipe asanzwe amenyereye gukuraho amanota, aho yabikoranye n’amakipe ya Muhanga FC, Electrogaz, Kibuye na

Ikipe ya Vision FC ntabwo yatangiye neza Shampiyona biviramo uwari umutoza wayo, Umwongereza Calum Shaun Selby kwirukanwa asimburwa na Abdu Mbarushimana.

Kuri ubu, Vision yavuye mu makipe ashobora kumanuka mu cyiciro cya kabiri aho iza ku mwanya wa 13 n’amanota umunani mu mikino 10 imaze gukina.




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa