skol

Volleyball: Amakipe ya APR na Kepler yegukanye igikombe cy’Intwari

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Amakipe ya APR volleyball club mu cyiciro cy’abagore na Kepler volleyball club mu bagabo, nibo begukanye irushanwa ry’ubutwari.

Ni irushanwa ry’iminsi ibiri ryasojwe kuri uyu iki cyumweru mu nzu y’imikino ya Petit Stade i Kigali aho amakipe ya Police abagabo n’abagore, kepler y’abagabo ndetse na APR WVC ariyo yari yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma yiri rushanwa rihuzwa n’umunsi wo kwizihiza umunsi w’Intwari z’u Rwanda.

APR WVC niyo yegukanye igikombe cy’Intwari mu cyiciro cy’abagore
Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe ane ya mbere asanzwe akina mu cyiciro cya mbere ariyo APR VC, Gisagara VC, Kepler VC ndetse na Police VC mu cyiciro cy’abagabo ndetse na APR WVC, Police WVC, Kepler WVC ndetse na RRA WVC mu cyiciro cy’abagore.

Iyi mikino yanarebwe n’umuyobozi wa Polisi y’igihugu CG Felix Namuhoranye
Mu cyiciro cy’abagore, ikipe ya APR WVC niyo yabimburiye abanda kugera ku mukino wa nyuma ku munsi wo kuwa gatandatu nyuma yo gutsinda ikipe ya RRA WVC amaseti 3-0 naho ikipe ya Police WVC nayo iyisangayo nyuma yo gutsinda Kepler WVC bigoranye amaseti 3-2.

APR WVC yishimira gutwara igikombe ikipe ya Police WVC
Mu cyiciro cy’abagabo, ikipe ya Police VC niyo yageze ku mukino wa nyuma mbere nyuma yo gusezerera muri ½ ikipe ya Gisagara VC iyitsinze amaseti 3-0 naho Kepler VC yo igera ku mukino wa nyuma nyuma yo gutsinda ikipe ya APR VC amaseti 3-2.

Kuri iki cyumweru taliki ya 1 Gashyantare 2026 nibwo hakinwaga imikino ya nyuma y’igikombe cy’intwari aho ikipe ya APR WVC mu cyiciro cy’abagore ariyo yegukanye iki gikombe itsinze ku mukino wa nyuma ikipe ya Police WVC amaseti 3-2 (25-21, 14-25, 25-18, 21-25, 15-12) ku nshuro ya mbere nyuma y’umwaka urenga ikipe ya APR WVC idashobora gutsindira ikipe ya Police WVC ku mukino wa nyuma mu irushanwa iryariryo ryose bahuruyemo mu Rwanda.

Ikipe ya Kepler VC ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, yongeye kwegukana iki gikombe mu cyiciro cy’abagabo nyuma yo gutsinda ikipe ya Police VC ku mukino wa nyuma amaseti 3-2 (25-21, 25-18, 20-25, 25-18, 10-25).

Mu cyiciro cy’abagore nyuma ya APR WVC kwegukana igikombe, ikipe ya Police wvc niyo yabaye iya kabiri naho ikipe ya Kepler wvc yegukana umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda ikipe ya RRA amaseti 3-1.

Nyuma yo kwegukana igikombe, ikipe ya Kepler WVC yakurikiwe na Police VC ku mwanya wa kabiri naho APR VC iba iya gatatu nyuma yo gutsinda bigoranye ikipe ya Gisagara amaseti 3-0

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa